Alexis Muyoboke yasabye ibisobanuro Youtube ku ndirimbo yasibwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Youtube yasibye indirimbo, Muyoboke na we yandika asaba ibisobanuro
Youtube yasibye indirimbo, Muyoboke na we yandika asaba ibisobanuro

Iyi ndirimbo yakuwe kuri Youtube ya Chris Hat yitwa ‘Niko yaje' akaba ari umuhanzi uheruka gusinyana n'ikigo cya Muyoboke Alex gikora ibijyanye no gufasha abahanzi no gutegura ibitaramo, bakaba bararezwe n'umuntu ufite amazina ya Aime Bruno.

Muyoboke rero akaba yasabye ibisobanuro Youtube ababwira ko indirimbo yabo ari umwimerere ko uwababwiye ko bamushishuye yabarenganyije.

Yagize ati “Chris Hat ni umuhanzi wasinyanye na kampani yacu ‘Decent Entertainment' nyuma y'amasaha make tumaze kumusinyisha twahise dushyiraho indirimbo ye nshya yitwa Niko Yaje,, nyuma uwitwa Bruno Aime avuga ko twamushishuye, uwo muntu simuzi, tubabajwe n'ibyo bikorwa bidakwiye byo kutubeshyera gushishura”.

Muyoboye yahise yerekana abakoze indirimbo n'uburyo byakozwe mu rwego rwo kwerekana ko batigeze bashishura, aho audio yakozwe na Element, mastering ikorwa na Hebert Skils, naho video director ni easy cuts na John's fashion.




source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/alexis-muyoboke-yasabye-ibisobanuro-youtube-ku-ndirimbo-yasibwe
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)