Amwe mu mafoto yaranze ubukwe bwa rutahizamu Danny Usengimana utabonye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu cyumweru gishize nibwo rutahizamu wa APR FC n'ikipe y'igihugu Amavubi, Danny Usengimana yakoze ubukwe n'umukunzi we Nyangabire Francine wibera muri Canada bambikana impeta y'urudashira.

Ni ubukwe uyu rutahizamu asa n'uwagize ibanga cyane kuko na bamwe mu bakinnyi bakinana muri APR FC batari bazi gahunda y'ubukwe bwe.

Bwabaye ku wa Kane tariki ya 10 Ukuboza 2020, umuhango wo gusaba no gukwa ukaba warabereye Kicukiro mu murenge wa Niboye kuri Rainbow Hotel, nyuma abatumiwe ni naho bakiriwe.

Kuri uyu munsi kandi ni nabwo basezeranye imbere y'amategeko mu murenge wa Niboye Kicukiro.

Ubu bukwe bukaba bwarabaye nyuma y'amezi abiri busubitswe kuko bwagombaga kuba kuwa 8 Ukwakira 2020 ariko ntibwaba kuko umukunzi we yari yabuze uko aza mu Rwanda.

Nyangabire Francine usanzwe uba mu mujyi wa Montreal muri Canada hakomeje kubamo ubwiyongere bw'abantu banduye icyorezo cya Coronavirus bituma uyu mujyi ujya mu kato ndetse n'ikibuga cy'indege kirafungwa abura uko aza ari nacyo cyasubitswe ubukwe bwabo.

Danny Usengimana yakiniye amakipe atandukanye, yigiye umupira mu ishuri ry'Isonga, akinira Police FC kuva 2015 aho batandukanye muri 2017 yerekeza muri Tanzania mu ikipe ya Singida United, mu ntangiriro za 2019 ni bwo yerekanywe nk'umukinnyi wa APR FC.

Danny Usengimana mu muhango wo gusaba no gukwa ategereje ko ahabwa uwo yihebeye
Nyangabire Francine umugore wa Danny Usengimana
Danny Usengimana amaze guhabwa Francine
Umunyamakuru wa B&B FM, Uwimana Clarisse n'umukinnyi wa Mukura VS, Umwungeri Patrick bari bambariye Danny Usengimana
Bavuye gusezerana imbere y'amategeko mu murenge wa Niboye
Ni uku bari bambaye mu muhango wo gusezerana imbere y'amategeko
Francine byari byamurenze
Mucyo Philbert, team manager wa UTB VC akana n'umujyanama wa Danny Usengimana ni we wari parrain we
Danny yari aberewe mu makara n'umweru..
Avuye gufata umugeni bagiye gusezerana imbere y'Imana i Kanombe
Isezerano ryabo bagiye no kurihamya imbere y'Imana
Danny Usengimana n'umugore we bameze neza mu kwa buki



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amwe-mu-mafoto-yaranze-ubukwe-bwa-rutahizamu-danny-usengimana-utabonye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)