APR FC Icyuye amanota atatu mu mukino wayo wa mbere wa Shampiyona itorohewemo na Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC Icyuye amanota atatu mu mukino wayo wa mbere waAPR FC ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona idatsinzwe umukino n'umwe hano mu Rwanda, Shampiyona y'Umupira w'amaguru yasubikwaga yari imaze iminsi ikubutse I Nairobi aho yavanywemo na Gor Mahia F.C. mu marushanwa y'amakipe yabaye aya mbere iwayo

Kuri uyu wa gatanu nibwo abasore b'Umutoza Mohammed Adil Erradi bamanukaga mu kibuga kuri Stade ya Kigali-Nyamirambo besurana na Kiyovu Sports ya Olivier Karekezi yakomeretse ubwo iheruka gutsindwa na Marine FC ibitego 3-O bwa Kiyovu ku mukino wabaye kuwa 7 Ukuboza 2020 ariko nanone Ntabwo ariwo mukino wonyine wabaye kuko Marine FC itoroshye muri iyi minsi yaguye miswi na Sunrise ya Nyagatare igitego 1-1

Umukino wahuje APR FC na Kiyovu ni umukino utari woroshye ariko watangiye Kiyovu Sports ubona ko irimo kuzibira izamu ryayo ariko biba iby'Ubusa Ku munota wa 36 ubwo izamu rya Kiyovu ryari risumbirijwe maze Umukinnyi Serumogo Ally akitsinda igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino n'ubwo APR FC yaje kubona Penaliti Lague Byiringiro ayitera mu maboko ya Kimenyi Yves bahoze bakinana

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC, Herthier mu izamu, Omborenga,Imanishimwe,Manzi, Mutsinzi,Seifu, Bosco, Djabel, Djuma, Lague na Tuyisenge
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu Sports, Kimenyi mu izamu, Serumogo witsinze, Irambona,Mbogo, Ngando, Vincent,Cedrick,Abedi, Saba,Gilbert na Babua Samson

The post APR FC Icyuye amanota atatu mu mukino wayo wa mbere wa Shampiyona itorohewemo na Kiyovu Sports appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/apr-fc-icyuye-amano-ta-atatu-mu-mukino-wayo-wa-mbere-wa-shampiyona-itorohewemo-na-kiyovu-sports/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)