APR FC yatsinze Kiyovu Sports y'abakinnyi 10 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igitego kimwe Serumogo Ally yitsinze gihesheje itsinzi APR FC imbere ya Kiyovu Sports mu mukino w'umunsi wa 3 wa shampiyona umwaka w'imikino 2020-2021.

APR FC yari yakiriye Kiyovu Sports kuri Stade Regional i Nyamirambo mu mukino w'umunsi wa 3 wa shampiyona umwaka w'imikino 2020-2021.

Ni umukino amakipe yombi yagiye gukina ameze nk'intare zakomeretse, ni nyuma y'uko Kiyovu Sports yari yatsinzwe na Marines FC 3-0 mu mukino w'umunsi wa 2 wa shampiyona.

Ni nyuma kandi y'uko APR FC yari yasezerewe na Gor Mahia mu mikino nyafuruka CAF Champions League yanatumye idakina imikino 2 ya shampiyona ibanza.

Amakipe yombi yagiye guhura APR FC ari yo ihabwa amahirwe kuko mu mikino 34 iheruka guhuza amakipe yombi muri Shampiyona, APR yatsinzemo 24, Kiyovu itsinda itatu, zinganya imikino irindwi.

APR FC yatsinze imikino 19 muri 22 iheruka guhuriramo na Kiyovu Sports harimo n'uheruka warangiye ari 1-0.

Muri iyi mikino 22, APR FC yinjijemo ibitego 42 mu izamu rya Kiyovu Sports mu gihe Urucaca rwo rwatsinze ibitego bitanu gusa.

Umukino watangiye amakipe yombi ubona akinira hagati mu kibuga. Amahirwe ya mbere y'umukino yabonetse ku munota wa 4 abonywe na APR FC ariko Lague na Jacques ntibumvikana.

Ku munota wa 5, Manishimwe Djabel yateye ishoti rikomeye mu izamu ariko unyura hanze gato y'izamu.

Ku munota 19 Babuwa Samson yafashe umupira awutanga kwa Cedric ariko ateye mu izamu ugarurwa n'ubwugarizi bwa APR FC.

Nizeyimana Djuma yafashe umupira ku munota wa 20 acenga ubwugarizi bwa Kiyovu Sports ariko awuteye unyura hanze y'izamu.

Babuwa Samson yabonye amahirwe akomeye ku munota wa 27 ariko umunyezamu Hertier arawumutanga.

APR FC yakomeje gusatira cyane maze ku munota wa 29 Lague atera mu izamu ariko unyura inyuma yaryo.

Babuwa Samson ku munota wa 31 yateye ishoti rikomeye mu izamu ariko Hertier ariko arikuramo. Aya mahirwe yakurikiwe n'irindi shoti rya Saba Robert ku munota wa 31 ariko naryo arikuramo.

APR FC yari yakomeje kubona uburyo bwinshi bw'ibitego, yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 35 ku mupira Ange Jimmy yahinduye maze Serumogo aritsinda.

Ku munota wa 41, Ruboneka Bosco yagerageje ishoti nko muri metero 30 ariko Kimenyi Yves ayohereza muri koruneri.

Ku munota wa 45 APR FC yabonye penaliti ku ikosa Ngando Omar yakoreye kuri Seif ariko Lague ayiteye Kimenyi Yves ayikuramo. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Iminota 10 y'igice cya kabiri nta mahirwe amakipe yigeze ibona.

Ku munota wa 55 Adil yakoze impinduka Jacques aha umwanya Bizimana Yannick.

Kiyovu Sports nayo yakoze impinduka havamo Irambona Eric hinjiramo Mustapha Nsengiyumva.

Ku munota wa 61 Babuwa Samson yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu ariko Mangwende ahita awukuramo.

Ku munota wa 67, Byiringiro Lague yacenze ubwugarizi bwa Kiyovu Sports ariko ahinduye umupira habura umuntu uwushyira mu izamu.

Ku munota wa 75 Gilbert wa Kiyovu Sports yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Hertier awukuramo.

Ku munota wa 76 Lague na Djuma bavuyemo hinjiramo Mugunga na Keddy. Babuwa nawe yaje guha umwanya Bonane Janvier ku ruhande rwa Kiyovu Sports.

Ku munota wa 83 Ruboneka Jean Bosco yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Kimenyi Yves awukuramo.

Ku munota 90 Habamahoro Vincent yahawe ikarita itukura ku ikosa yakoreye Manzi Thierry. Umukino warangiye ari 1-0.

Undi mukino w'umunsi wa 3 wabaye Marines yanganyije na Sunrise FC 1-1 i Rubavu.

Indi mikino yabaye ejo, AS Kigali yatsinze Mukura VS 2-0, Police FC 3-1, Etincelles FC 1-2 Musanze FC na AS Muhanga 0-0 Gorilla FC.

Abakinnyi 11 ba APR FC babanjemo
Abakinnyi 11 ba Kiyovu Sports babanjemo
Mangwende agerageza kuzibira Gilbert wa Kiyovu Sports
Manzi Thierry kapiteni wa APR FC ashyira umupira ku mutwe
Umunyezamu wa APR FC yakoze akazi gakomeye cyane
Mutsinzi Ange yahinduye umupira wavuyemo igitego cya mbere cya APR FC
Kimenyi Yves yakuyemo penaliti ya Lague



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatsinze-kiyovu-sports-y-abakinnyi-10-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)