Areruya Joseph agiye kurushinga n'umukobwa yihebeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi mpuzahanga w'umunyarwanda wo gusiganwa ku magare, Areruya Joseph agiye gukora ubukwe na Josephine, umukobwa w'inzozi ze.

Uyu musore w'imyaka 24 wavukiye mu karere ka Kayonza wazamukiye muri Les Amis Sportif y'i Rwamagana, agakina nk'uwabigize umwuga muri Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y'Epfo na Delkoâ€"Marseille Provence yo Bufaransa yamaze kwemeza igihe azakorera ubukwe.

Mu nteguza yashyize hanze(Save the Date), Areruya yateguje abantu ko azakora ubukwe ku wa 6 Gashyantare 2021.

Ku rupapuro rw'integuza, Areruya Joseph bigaragara ko azakorana ubukwe n'umukobwa witwa U. Josephine, ntabwo yatangaje amazina ye yose.

Areruya Joseph ushobora gukinira Benediction Ignite, yegukanye Tour du Rwanda 2017, muri 2018 yegukana La Tropicale Amissa Bongo yo muri Gabon na Tour del'Espoir yo muri Cameroun.

Integuza y'ubukwe bwa Areruya Joseph



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/areruya-joseph-agiye-kurushinga-n-umukobwa-yihebeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)