I Kinama mu gihugu cy'u Burundi, abaturage bariye karungu ku buryo banashatse kwica abagabo babiri nyuma yo kubafata babaga imbwa ngo bagurishe inyama zayo babeshya ko ari inyama z'ihene.
Aba bagabo bari bafashwe basanzwe bakora akazi k'ubuzunguzayi ku muhanda wa 18 I Kinama ku kabare, aho bisanzwe bizwi ko hagurishirizwa Inyama z'ihene, aba bagabo bakaba baraye bafashwe barimo kubaga Imbwa ngo bazijyane ku isoko hanyuma abantu bazigure ku bwinshi mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru.
Kubera umujinya mwinshi w'abaturage, bashakaga guhitana aba bagabo bari bamaze iminsi babagurisha inyama z'imbwa mu ibanga, aho polisi yahise ibata muri yombi ikajya kubafunga, ibaraza mu kasho kugira ngo ibakingire abaturage bari bariye karungu.
Si mu Burundi gusa ibyo kubaga imbwa zikagurishwa abantu babeshya ko ari iz'amatungo magufi bikomeje kuvugwa, kuko muri Kanama uyu mwaka, mu Rwanda abasore batatu barimo uwitwa Ihimbazwe Maurice, Yangeneye Emmanuel na Nshimiyimana Theogene bo mu mudugudu wa Gikumba, Akagari ka Gikoma mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, bafunzwe bazira kubaga imbwa bashaka gucuruza inyama zayo.
Amakuru RIB yahawe n'abaturage icyo gihe yavugaga ko abo basore baguze imbwa y'uwitwa Gasatsi Alex ku itariki 02 Nyakanga 2020, nyuma ikaza kuruma uwitwa Dusingizimana Paul.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Agateganyo w'Umurenge wa Ruhango, Umfuyisoni Beata yatangaje ko abo basore bahise bigira inama yo kubaga iyo mbwa bakagurisha inyama zayo kugira ngo bavuze uwo yariye, aho yagize ati:Â 'Bafashe icyemezo cyo kuyigurisha kugira ngo bishyure uwo yariye, kuko bari bumvise ko barimo gukurikiranwa gutunga imbwa iryana, umenya ahari baranariyeho simbizi'.
Umuvugizi w'Ubungenzacyaha (RIB), Dominique Bahorera we yavuze ko nta tegeko mu Rwanda rihanira abo basore kubaga no kurya imbwa. Bahorera yagize ati:Â 'Keretse itungo rishobora kwanduza, ufashe nk'inka uzi ko irwaye ukayiha abantu byaba ari icyaha, ariko ubundi ntaho itegeko rivuga ko kubaga no kurya imbwa ari icyaha'.
Yakomeje avuga ko abo basore bashobora kudakurikiranwa mu rukiko, ahubwo babaye bafashwe kugira ngo babe barindiwe umutekano.
Source : https://impanuro.rw/2020/12/29/bafashwe-bacuruza-inyama-zimbwa-babeshya-ko-ari-izihene/