Barasabwa kudahishira ihohoterwa rikorerwa abangavu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Guhishira abahohotera abangavu bituma inda ziterwa abangavu zidacika
Guhishira abahohotera abangavu bituma inda ziterwa abangavu zidacika

Ni na yo mpamvu mu bukangurambaga bw'iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Karere ka Huye, hibanzwe ku gushishikariza abantu bose kudaceceka igihe babonye ugirira nabi umwangavu. Bwari bushingiye ku ntego igira iti “Twiceceka”.

Antoinette Uwimana, umuyobozi w'Umuryango Women for Women, avuga ko bicaye bakibaza impamvu ihohoterwa ry'abana ridacika, baza gusanga ari ukubera ko rihishirwa.

Ati “Ihohoterwa rikorerwa mu ngo, abari mu ngo ntibarivuge. Noneho n'ihohoterwa rikorerwa abana rigakorwa n'ababegereye, imiryango igaceceka.”

Abangavu na bo bakunze guhishira ababahohoteye bakabatera inda, kuko baba babasezeranyije kuzabafasha kurera abana, bakibuka kubivuga ari uko babona batangiye kwica amasezerano, nta n'ibimenyetso bapfa kubona.

Uretse ko ngo hari n'abo byagaragaye ko bagerageza kugaragaza ababahohoteye, bagacibwa intege na serivise bahawe n'ababakiriye.

Uwimana ati “Hari ubwo mu nzego z'ibanze bahishira abakoze ibyaha, ariko no muri serivisi zitanga ubutabera kimwe no muri Isange One Stop Center, hari igihe batabakira neza. Ubwo nk'uwo ufite ikibazo, igihe yabashije kubona itike imujyanayo bimugoye, ahita acika intege.”

Kubera ko kwirinda biruta kwivuza, Jackline Kamanzi ukuriye Inama y'Igihugu y'Abagore mu Rwanda, asaba abantu bose kutarebera abahohotera abana, cyane ko akenshi abatwita baba bagiye bashukwa buke buke, hari ababireba ariko ntibagire icyo bakora.

Ati “Ibibera mu miryango yacu biratureba twese, kabone n'ubwo byaba bibera mu baturanyi. Kugira ngo tugire amahoro, tugire cya gihugu twifuza kandi giteye imbere, bizahera mu muryango.”

Yungamo ati “Rero turasaba abantu bose kumva ko ikibazo kiri kuri mugenzi wawe, uko utifuza ko kiba ku mwana wawe, uko utifuza ko kiba ku nshuti yawe cyangwa ku muvandimwe, n'iyo wakibona ku munyarwanda wa kure, jya ugerageza ukigire icyawe. Icyo ushobora gukora, ugikore.”

Ikindi Kamanzi atekereza cyagira umumaro mu guca ihohoterwa rikorerwa abangavu, ni uko n'abagabo bajya bitabira ubukangurambaga burirwanya, kuko usanga ahanini bwitabirwa n'abagore, nyamara abagabo ari bo bahohotera abangavu, bakabatera inda.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/barasabwa-kudahishira-ihohoterwa-rikorerwa-abangavu
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)