Abo bantu bafatanywe imashini 19, aho bashinjwa kuba bamaze amezi arenga atatu baziba.
Umwe mu bafashwe, yabwiye itangazamakuru ko bibaga izi mashini mu bice by’umujyi wa Kigali no mu ntara y’Uburasirazuba, bakabwira abaturage ko bazijyanye ku karere kuko zitemewe n’amategeko kandi ko zibangamira iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Aba bajura bakoraga nk’ikipe, aho batatu muri bo bazanaga amafaranga yo gukodesha imodoka, babiri ari abashoferi, umwe akagura imashini zabaga zibwe ndetse hakiyongeraho umupolisi witwazaga izina ry’akazi agatera ubwoba abaturage.
Umwe mu bafashwe yagize ati "Twababwiraga ko ibyo biryabarezi bitemewe kandi ko nta byangombwa bifite."
Ngo iyo bamaraga kwiba izo mashini, bazigurishaga kuri mugenzi we akazibagurira. Imashini imwe yagurwaga amafaranga ari hagati y’ibihumbi 150 Frw n’ibihumbi 200 Frw.
Yavuze ko bibye izi mashini nyinshi mu duce twa Bugesera, Nyagatare, i Mageragere na Nyacyonga.
Umuturage witwa Ndagijimana Aphrodis utuye mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo, yavuze uburyo bamusanze aho akorera bakamutegeka kubaha izo mashini.
Ati "Umupolisi yamanutse atwaye amapingu mu ntoki, aza yirukanka, aba aranyinjiranye. Ati ni wowe ukorera hano? Ati fungura hariya, aba afashe ipingu arinshyizemo."
Yakomeje avuga ko batwaye imashini ebyiri yari afite. Ngo bamubwiye ko agomba gutanga ibihumbi 100 Frw by’amande.
Kugira ngo bafatwe, uwo muturage yafashe ibirango by’imodoka baje batwaye abishyikiriza inzego z’umutekano.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi y’u Rwanda imaze amezi agera kuri atanu ishakisha abo bantu.
Yagize ati "Aba bagabo bakoze umushinga wo kwiba abaturage batubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Bashaka umupolisi bakajya hirya no hino aho basanze ababikora bitemewe bakabyiba, bakababeshya ko babijyanye ku murenge. Tumaze amezi hafi atanu tubakurikirana kuko amakuru twari tuyafite."
CP Kabera yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kuko byorohereza inzego z’umutekano kurwanya ibyaha bitandukanye.
Ku bijyanye n’abitwaza izina ry’akazi nk’umupolisi wafatanywe n’aba bajura, CP Kabera yavuze ko bidakwiriye kandi ko bazakomeza kubirwanya bivuye inyuma.
source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/barindwi-barimo-umupolisi-bafashwe-bakekwaho-ubujura-bw-imashini-zizwi-nk