Umuhanzi Gisa Cy'Inganzo aratangazo ko ubukwe bwe yateganyaga gukora na Barindisezerano Yackin tariki 01 Mutarama 2021 bwabaye buhagaze nyuma yo kumenya imyitwarire itari myiza y'uyu mukobwa.
Mu mpera z'ukwezi kwa Nzeri 2020 nibwo umuhanzi Gisa Cy'Inganzo yatunguranye ashyira hanze integuza y'ubukwe bwe n'umukunzi we, bwagombaga ku bunani bwa 2021.
Byatunguye benshi kuko bwari ubwa mbere Gisa Cy'Inganzo ashyize hanze ibijyanye n'urukundo rwe nyuma y'umwaka umwe yari amaze afunguwe.
Harabura iminsi mike ngo itari y'ubukwe bwa Gisa na Barindisezerano igere ariko impapuro z'ubutumire ntizirasohoka yewe uyu muhanzi ntaherutse kugira icyo abivugaho.
Gisa Cy' Inganzo yavuze ko ubukwe bwe bwahagaze nyuma yo kubona imyitwarire itari myiza ku mukunzi we.
Ati 'Hajemo ikibazo cy'imyitwarire idahwitse n'ababyeyi barabimenya rero biba ngombwa ko tubyigiza inyuma kugira ngo turebe impinduka. Ubu se wakwirahuriraho umuriro uwureba?'
Nubwi Gisa aterura ngo avuge ikosa yakorewe n'uwo biteguraga kubana, ubu ngo ntibanakivugana ndetse ntazi n'aho aherereye kuko na telefone ye yayikuyeho.
Ati 'Habayeho gutuza hashize n'igihe tutari kumwe sinzi aho yahise yerekeza nyine nahise nita ku mikorere n'iterambere byanjye⦠sinzi aho ari ntituri kuvugana na nomero ye nabonye asa nk'aho yayikuyeho.'
Gisa avuga ko Barindisezerano aramutse yemeye guhinduka urukundo rwabo rwakomeza, gusa ngo byanze buri wese yakomeza agaca inzira ye.
Nubwo Gisa n'umukunzi we bavugaga ko urukundo rwabo rumaze umwaka umwe ariko amakuru agera kuri Impanuro avuga ko bari bamaze amezi atatu bamenyanye.
Ubukwe bwa Gisa na Yackin bwari kuzaba ku bunani
Source : https://impanuro.rw/2020/12/15/bitunguranye-ubukwe-bwa-gisa-cyinganzo-ntibukibaye/