Burera: Abagabo batatu bagwiriwe n'ikirombe umwe ahita apfa - IGIHE.com #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni impanuka yabaye kuri uyu wa 27 Ukuboza 2020, mu Karere ka Burera, Umurenge wa Kivuye, Akagari ka Murwa Umudugudu wa Gatare, aho uko ari batatu bazindukiye muri iki kirombe gucukura umucanga rwihishwa, kikariduka uwitwa Nzirorera Samuel w'imyaka 30 agahita apfa.

Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yavuze ko aba bagabo bacukuraga umucanga ahantu bari bamaze iminsi bihangiye kuko hatari hasanzwe hacukurwa.

Ati "Abo bagabo bacukuraga umucanga ahantu hatari hasanzwe hacukurwa, ni aho bari bihangiye, ni mu murima bivugwa ko wari uw'umwe muri bo kuko nibwo bari bagitangira kuhacukura, baza kugira ibyago ikirombe kirabagwira umwe ahita apfa abandi barakomereka"

Yakomeje agira ati "Twashyize ingufu mu gukumira ubucukuzi butemewe n'ubwo hari abaduca mu rihumye bakabikora bihishe, inama twabagira ni ukuzibukira bene ibi bikorwa, ababyifuza bakagana inzego bireba bakabikora bisanzuye mu mucyo, kuko kwihishahisha nk'uku bibaviramo ingaruka zikomeye zirimo no kuhasiga ubuzima"

Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera wahise woherezwa ku Bitaro bya Butaro kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe abakomeretse bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Rusasa kugira ngo bitabweho n'abaganga.

Biravugwa ko aho bacukuraga umucanga, hari aho bihangiye kuko hatari hasanzwe hakorerwa ubwo bucukuzi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-abagabo-batatu-bagwiriwe-n-ikirombe-umwe-ahita-apfa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)