CECAFA U17: Amavubi yatangiye atsindwa na Tanzania (Amafoto) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amavubi U-17 yatangiye irushanwa rya CECAFA itsindwa na Tanzania ibitego 3-1.

Kuva ku munsi w'ejo mu Rwanda harimo kubera irushanwa rya CECAFA U-17 rizanatanga itike y'igikombe cy'Afurika cya 2021 cy'abatarengeje imyaka 17.

Irushwanwa ryatangiye ejo hakinwa umukino wo mu itsinda A, Ethiopia inganya na Kenya 2-2.

Uyu munsi habaye umukino wo mu itsinda B ririmo u Rwanda, Tanzania na Djibouti. Kuri Stade Umuganda i Rubavu ari n'aho irushanwa ryose ririmo kubera u Rwanda rwatsinzwe na Tanzania 3-1.

Tanzania yafunguye amazamu ku munota wa 10, ku gitego cyatsinzwe na Kassimu Ibrahim Yahaya ndetse ihita ibona igitego cya kabiri ku munota wa 14 gitsinzwe na Omar Abass Mvungi.

Amavubi yagerageje gushaka uko yishyura ibi bitego maze ku munota wa 17 ibona igitego cya mbere kuri penaliti yinjijwe na Irahamye Eric. Igice cya mbere cyarangiye ari 2-1.

Mu gice cya kabiri Amavubi yagerageje gushaka uko yishyura ikindi gitego ariko biranga maze Tanzania yabonye uburyo butandukanye ku bakinnyi barimo Ladali Juma, yagowe n'umunyezamu Yvan Ruhamyankiko wakuyemo imipira myinshi, yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 60, gitsinzwe Omar Abass Mvunge.

Ku munota wa 82, u Rwanda rwahawe penaliti ku ikosa ryakorewe kuri Salim Saleh nyuma yo gucenga ubwugarizi bwa Tanzania akinjira mu rubuga rw'amahina, itewe na Irahamye Eric, umupira ukubita igiti cy'izamu mu gihe wasubijwe mu izamu na Mbonyamahoro, urenzwa n'umunyezamu Abdallah Hamisi Hassan.

Amavubi akaba azongera gukina ku wa Gatatu ruhura na Djibouti ari na wo warwo wa nyuma ni mu gihe mu itsinda A Uganda izakina na Kenya.

Imikino y'amatsinda izasozwa ku wa Gatanu hakinwa imikino ibiri, aho Djibouti izakina na Tanzania guhera saa sita mu gihe Uganda izakina na Ethiopia saa cyenda.

Ba kapiteni mbere y'umukino
Eric Irahamye watsinze igitego rukumbi cy'Amavubi
Eric Irahamye rutahizamu w'u Rwanda ashaka uburyo acika ubwugarizi bwa Tanzania
Salim Saleh umwe mu bakinnyi bagoye Tanzania cyane
Ikosa ryakorewe Salim Saleh ryavuyemo penaliti yavuyemo igitego cy'u Rwanda
Rushami Ishimwe Alvin yambura umupira Omar Mvungi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cecafa-u17-amavubi-yatangiye-atsindwa-na-tanzania-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)