Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda aherutse guhabwa izi nshingano na Papa Francis, bituma aba uwa mbere mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda ubashije kugera kuri urwo rwego.
Ubwo Nyiricyubahiro Arkiyepisikopi wa Kigali akaba n'umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, Musenyeri Antoine Kambanda yagirwaga Karidinali, Chorale Christus Regnat iri mu zikunzwe mu ndirimbo zitandukanye yahisemo kumwifuriza ishya n'ihirwe binyuze mu ndirimbo.
Iyi ndirimbo bayise 'INTAMBWE Y'INTORE' ikagira impakanizi ya Ruhamyantego, Wahuza ayo magambo yombi bikaba 'INTAMBWE Y'INTORE RUHAMYANTEGO' nk'icyivugo cyimurata ibigwi n'ibirindiro ariko ntigicukirize aho kitagaragaje inzira ya nyuze kuva mu buto bwe kugeza aya magingo.
Kanda hano urebe indirimo yahimbiwe Cardinal Kambanda
Ubuyobozi bwa Christus Regnat butangaza ko iyi ndirimbo rero igaruka ku buzima bwa Nyricyubahiro Antoine Kardinali Kambanda kuva mu bwana, uko yahawe Ubupadiri na Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa II ubwo yasuraga u Rwanda mu 1990.
Ni indirimbo inavuga uburyo yitwaye neza mu nshingano ze n'imirimo itandukanye yakoze nyuma yo kuba Padiri kandi akayitwaramo neza kugeza ubwo muri Gicurasi 2013 yatorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, ahitamo intego igira iti : 'Ut Vitam Habeant' bisobanuye[Bagire ubuzima].
Mu Ugushyingo 2018 nibwo Nyirubutungane Papa Francis yamugize Arkiyepiskopi wa Kigali asimbuye Myr Tadeyo Ntihinyurwa wagiye mu kiruhuko cy'izabukuru.
Nyuma y'Imyaka ibiri atorewe kuba Arkiyepiskopi wa Kigali nibwo tariki ya 25, Ukwakira 2020 inkuru yasakaye hose ko Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Kambanda yagizwe Kardinali bwa mbere mu mateka ya Kiriziya Gatolika mu Rwanda.
Ku wa 28 Ugushyingo nibwo yambitswe iryo Kamba hamwe n'abandi 13 baturutse mu bihugu bitandukanye by kw'isi, mu birori byabereye I Roma biyobowe na Nyirubutungane Papa Francis.
N'inkuru yakiranywe igishyika cyinshi n'abanyarwanda by'umwihariko abakrisitu Gatolika, nibwo rero umwe mu bahanzi bakomeye ba Chorale Christus Regnat Bahati Wellars yagiye mu nganzo n'uko avumbukanayo icyi kivugo 'Intambwe y'Intore Ruhamyantego'.
M munihiro w'amajwi y'urwunge atagira uko asa, abaririmbyi bayanyukira guhimbaza no kurata iyo inkuru hato ngo ababyumvise bikabarenga mu mvugo babishyingure ahategerwa n'umwe (mu mutima), hahandi abanyarwanda bagira bati 'Burya akuzuye umutima gasesekara ku munwa'.