Ikinyamakuru Rwandatribune dukesha iyi nkuru cyavuze ko Umunyamakuru wacyo uri i Fizi yavuze ko Col.Ngabo Janvier uzwi ku mazina ya Col Javel yishwe hamwe n'abandi barwanyi bari bamurinze bagera kuri 16,ibi bikaba byabereye muri Lokarite ya Muzimu,Gurupoma ya Mbinga Nord(Soma Mbinga y'amajyaruguru)hafi na Gurupoma Ziraro ugana muri Rutare rwa Kalehe ni muri Teritwari ya Kalehe Kivu y'Amajyepfo.
Mu kiganiro Rwanda Tribune yagiranye n'Umuvugizi w'ingabo za Operasiyo Zokola I, Bwana Kapiteni Didier Kasereka, nawe yemeje aya makuru.
Yagize ati:"Ni koko uyu Col Javeli yicanwe na bagenzi be,n'ingabo zacu za FARDC.Iki gikorwa cyabaye ku bufatanye bw'ingabo zacu n'abaturage.Nkuko twakomeje kubivuga, nta mitwe y'inyeshyamba iza guhungabanya umutekano wacu n'uwa abaturanyi tuzemerera gukorera ku butaka bwa Congo."
Umwe mu bayobozi ba Sosiyete sivile muri Kalehe wavuganye n'itangazamakuru yavuze ko izi nyeshyamba za FLN,zagabweho igitero mu masaha y'urukerera rwo kuri uyu wambere taliki 28 ukuboza 2020,akaba yapfanye n'abarwanyi 16,naho abagera muri 20 bafatwa mpiri,yagize ati:turashimira ingabo zacu zakoze akazi k'intashikirwa,ku bw'aba barwanyi bishwe,bari baragize akarima kabo ubutaka bwa Cong,k'ubufatanye n'ingabo zacu ntituzabemerera.
Biravugwa ko Col.Ngabo ,aho Muzimu yari afite ibirindiro,yari yarahahinze imboga z'amashu k'ubuso bwa Hegitari 50,akaba yakoraga n'ibindi bikorwa bizanira amafaranga uyu mutwe nko gutwika amakara no kubaza imbaho.
Col Ngabo Javel ni muntu ki?
Col Ngabo Javel n'umuvandimwe wa Col Che Guevara wabarizwaga muri FDLR akaza nawe gutabwa muri yombi mu mpera z'umwaka wa 2019.Col.Ngabo Javeli n'umugabo w'imyaka 51,yavukiye mu Karere ka Karongi ahitwa Gishyita,afite abana batatu mu baturage baherutse gutahuka nibwo umuryango waje muribo ubu bakaba bari gutozwa indangagaciro za Kinyarwanda I Mutobo.
Col Ngabo Janvier uzwi nka Javeli yinjiye muri ALIR mu mwaka wa 1997,ALIR yaje guhinduka FDLR, mu mwaka wa 2016 ubwo CNRD yavukaga Col Javeli yari afite ipeti rya Kapiteni nibwo yinjiye muri FLN .
Akigeramo ashingwa agace k'imirwano ka Kalehe,muri 2017.Yahinduriwe imirimo ashingwa serivise y'ubutasi,nyuma y'aho ingabo za FARDC zishenye inyeshyamba za FLN abenshi bakicwa uyu mugabo yagizwe Umuyobozi w'ibikorwa bya gisilikare G3.Bivugwa ko yari mu mishyikirano ya rwihishwa yo kuba yakwifatanya na Twagiramungu Faustin.
Amakuru avuga ko umutwe wa FLN ugeze mu marembera kuko usigaranye abarwanyi batageze ku ijana aho abenshi bishwe n'ibitero by'ingabo za FARDC, ababirokotse boherezwa mu Rwanda ndetse na bamwe basigayeyo umubare mwinshi ukaba umaze gushyira intwaro hasi uhitamo gutaha ku neza mu Rwanda.
Mu mezi atatu ashize ingabo z'u Rwanda zakiriye abarwanyi benshi baturutse mu mutwe wa FLN aho batashye ku neza.Bamwe mu batashye baje bava muri Congo mu teritwari ya Kalehe, ndetse hari nabandi baje bavuye i Burundi mu ishyamba rya Kibira.