Coronavirus nta Noheli, nta n'Ubunani igira – CP Kabera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

CP Kabera yavuze ko mu gihe kingana n'amezi icyenda Polisi imaze igenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kwirinda COVID-19, "nta gihe twigeze tubona abantu badohotse, batubahiriza amabwiriza nk'iki gihe."

Yakomeje ati 'Nk'uko bigaragara, abantu barushijeho kudohoka, abantu barushijeho kutubahiriza amabwiriza, iki gihe birakomeye, nta n'ikindi gihe byigeze bibaho.'

Yavuze ko hakwiye gukazwa ingamba zo kwirinda kurusha ibisanzwe, zaba izijyanye n'amasaha y'ingendo, abitabira ibikorwa bitandukanye, ndetse abarenga ku mabwiriza ibikorwa bikaba byahagarikwa.

CP Kabera yavuze ko abantu batubahiriza amabwiriza cyangwa bafite andi mayeri bashaka gukoresha, bazafatirwa ibihano. Kudohoka ku kubahiriza amabwiriza ngo bigaragarira mu mibare y'abantu bafatwa batambaye udupfukamunwa, abatwambaye nabi, abadahana intera, abarenza saa yine z'ijoro cyangwa abatangira ingendo mbere y'amasaha yemewe.

Yakomeje ati 'Hari ndetse n'abarenza imibare yagenwe mu kwitabira ibikorwa bitandukanye nk'ubukwe, ibiriyo, gushyingura, amasoko, abakorera imihango itemewe mu rugo, ibyo byose biragenda bigaragara.'

Hari n'abandi bambara agatambaro neza mu mutwe iyo bagiye kuri moto, ariko ugasanga bambaye nabi agapfukamunwa, bigasa nk'aho inshingano bafite ari ukurinda umusatsi.

Yakomeje ati 'Twiteguye gukoresha uburyo bwose mu kurwanya abarenga ku mabwiriza yatanzwe ndetse n'azaza.'

CP Kabera yavuze ko abazafatwa bazajya bagirwaho n'ingaruka z'ako kanya, cyane ko hari abantu bajya muri restaurants ugasanga biteretse imbere amacupa y'inzoga bayashyize muri envelope cyangwa bashyize inzoga mu bikombe by'icyayi, abandi bagataha barenze ku masaha bakanyura 'inzira z'ibishokoro', cyangwa bagatinda gutaha bibwira ko barasanga abapolisi bavuye mu nzira, birengagije ko aho bagorobereje hashobora kuba hari COVID.

Yakomeje ati 'Ntabwo ukwiye gucungana na Polisi, ahubwo ukwiye kubahiriza amabwiriza [...] Hari ibintu abantu bagenda bavuga ndetse bakanaganira ukabyumva, bakavuga ngo mu gihe dusatira iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani, hari abantu benshi batekereza kwizihiza Noheli cyangwa se Ubunani, bakabikora mu busabane.'

'Turabamenyesha ko Coronavirus nta Noheli n'Ubunani igira, icyo kintu bakimenye. Abumva cyangwa bivuza ko ingamba n'amabwiriza biriho byakoroshywa, bamenye ko ahubwo ubu ari bwo hakwiye ko izi ngamba n'ibyemezo bikwiye gukazwa.'

Yashishikarije abantu kurushaho kubahiriza amabwiriza, aho kugira ngo umuntu nabona amasaha yo gufunga ingendo yegereje, abone kujya gushaka imodoka imujyana mu rugo, yirengagije igihe asabwa kugira ngo agere mu rugo.

Yakomeje ati 'Iyo utegereje rero ukavuga ngo harabura iminota 15 cyangwa 30 reka niruke njye muri gare mbone kujya i Kabuga, birumvikana ko uri buhure n'abandi benshi bajya ahandi hantu.'

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasabye ko abaturage bazamura imyumvire, kuko hari ibikorwa byinshi bikora mu buryo butemewe kandi bishobora guteza ibyago bwo gukomeza kongera ubwandu.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bike cyane byaribifite ubwandu buringaniye, butararengera inzego z'ubuzima.

Ati 'None se nibiturenga ko igikurikira ari ibyemezo byo kuvuga ngo natwe twagiye ku cyiciro kiri hejuru, hari ibihugu byinshi biza kwanga kutwakira, biza kwanga kwakira indege zacu, biza kwanga kwakira abagenzi bavuye mu Rwanda, biza kwanga ko abaturage babo baza mu Rwanda.'

Yavuze ko iki ari igihe cyo kugira ngo abantu bisuzume, hafatwe ibyemezo byatuma 'COVID tuyisubiza aho igomba kuba iri, kugeza igihe urukingo rwinjira mu gihugu', mu mezi atatu ari imbere.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Coronavirus-nta-Noheli-nta-n-Ubunani-igira-CP-Kabera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)