Coronavirus yahombeje abakirisitu benshi igitaramo cya Noheli #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Kuri Katedarali ya Butare na ho ntihabaye igitaramo cya Noheli
Kuri Katedarali ya Butare na ho ntihabaye igitaramo cya Noheli

Abakirisitu batabashije kujya mu gitaramo bavuga ko iyo kiza kuba byari kubabera byiza, ariko ko nta kundi babigenza kuko batarenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus yagenwe n'inzego z'ubuyobozi.

Umukirisitu witwa Kamana utuye mu Karere ka Huye yabwiye Kigali Today ati “Igitaramo twakibuze, ubu twababaye. COVID-19 yaduteye roho mbi, ituma uburyo twiteguye ivuka rya Nyagasani bidakunda ko tujya kubyizihiza.”

Umukirisitukazi witwa Kabagwira na we ati “By'amaburakindi, buri wese arizihiza igitaramo cya Noheli mu kwemera kwe.”

Muri Paruwasi imwe yo muri Diyosezi ya Byumba ho hari abari biteguye ko igitaramo gitangira saa cyenda, babwirwa ko kitakibaye saa saba.

Uwitwa Uwineza yagize ati “Twari tumaze kwambara ngo tujye mu misa, ni natwe twari kuririmba, maze Padiri yohereza itangazo kuri watsapu avuga ko igitaramo kitakibaye. Abaririmbyi baturuka kure bo bari banaje.”

Umupadiri umwe wo muri Diyosezi ya Butare, asa n'utebya ariko na none avuga ukuri yagize ati “Igitaramo ntagihari. Mwihangane muvuge ishapule, Yezu arahari, ejo muzajya gusenga, Imana izashima. Twebwe misa turayivuga, turabasabira.”

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, we avuga ko ntawavuga ko yizihije Noheli atizihije igitaramo cyayo, ari na yo mpamvu babyumvikanyeho n'inzego z'ubuyobozi.
Yagize ati “Nta Noheli ibaho nta gitaramo cyabayeho, nk'uko nta mubyeyi ubyara atagiye ku bise. Igitaramo rero twebwe tukigereranya n'ibise, kandi misa ntibujijwe, ikibujijwe ni ukurenza amasaha yo gutaha.”

Yunzemo ati “Hari aho bari butangire igitaramo saa cyenda, abandi saa kumi, saa kumi n'ebyiri bakaba batashye. Ariko hari n'abandi babujije. Byatewe n'inzego z'ubuyobozi bw'ibanze kuko ari bo babitegeka twebwe tukabyubahiriza. Nka Diyosezi ya Gikongoro ifite uturere dutanu, buri Karere kagiye gashyiraho amategeko yako. Njyewe ndayisoma rwose, iratangira saa kumi, saa kumi n'ebyiri turaba twatashye.”

Icyakora, abatabashije kwitabira igitaramo bashyiriweho igitaramo kiza gutambuka kuri televiziyo no ku maradiyo amwe n'amwe.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/coronavirus-yahombeje-abakirisitu-benshi-igitaramo-cya-noheli
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)