COVID-19: Perezida Joe Biden yiyemeje gutanga inkingo miliyoni 100 mu minsi 100 ya mbere y'ubutegetsi bwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyakora na none Biden yavuze ko amezi ye ya mbere akigera ku butegetsi bitamworoheye ko yahita arangiza iki cyorezo cya coronavirus ariko atanga ibisobanuro bike ku ngamba azakoresha aho yizeza ko n'ubwo atacyirangiza ariko azagica intege ku buryo bugaragara mu Banyamerika bose.

Ku wa Kabiri tariki 08 Ukuboza 2020, nibwo hasohowe raporo itanga uruhushya kugira ngo urukingo rwa Pfizer/BioNTech rwemerwe kandi ruterwe Abanyamerika ku mugaragaro.

Hagati aho Perezida Donald Trump yitabiriye inama yasohoye iyi raporo, ikaba yabereye muri White House higwa ku bikorwa byo gutangira gukingira Covid-19 yiswe "Operation Warp Speed" yerekana ko uru rukingo rwatangiye gukoreshwa mu Bwongereza ku nshuro ya mbere guhera ku wa Kabiri ari urwo kwizerwa no kuri Amerika.

Nk'uko ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Johns Hopkins bubitangaza, ngo Amerika imaze kubarura abantu barenga miliyoni 15 banduye covid-19, icyorezo kimaze kwica abandi ibihumbi 285.

Ibice byinshi by'igihugu byongeye kwisanga ibitaro byongeye kurengerwa n'imibare iri hejuru y'abanduye bashya muri iyi minsi, aho impuguke zimwe zikaba zishinja ingendo zibarirwa muri za miliyoni abanyagihugu bakoze mu minsi mikuru yo gushimira izwi nka "ThanksGiving" ko ari yo yabaye intandaro yo kwiyongera kwa coronavirus.

Perezida watowe Joe Biden yari yitabiriye ikiganiro n'abanyamakuru i Delaware aho yerekanye umushinjacyaha mukuru wa Californiya, Xavier Becerra nk'umukandida ku mwanya w'ubunyamabanga bukuru bw'urwego rw'ubuzima ndetse no guhitamo Rochelle Walensky kuba umuyobozi w'ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara.

Bwana Biden yagize ati: "Iminsi 100 yanjye ya mbere ntabwo izarangiza virusi ya Covid-19. Sinshobora kubisezeranya. nkuo tutinjiye muri aka kajagari vuba. Ntabwo n'ubundi tuzagasohokamo vuba."

akomeza avuga ko icyo ashaka kumvikanisha aruko mu "minsi 100 ya mbere bashobora guhindura no kugabanya inzira n'ubukana bw'icyi cyorezo bityo ngo ubuzima bw'abanyamerika bukongera bukaruhuka igihe gito bukamera neza.

Ariko ahishurako ko ingufu zo kurwanya coronavirus zishobora "gutinda no guhagarara cyangwa zikagenda gahoro " mu gihe Kongere y'amerika itarangije ibiganiro by'ibice bibiri kandi byihutirwa gutanga inkunga ikenewe muri ibi bikorwa.

Gusubiza abana ku ishuri nabyo biri mu mirongo y'ibizakorwa ku ikubitiro bidn akigera kubutegetsi nkuko yabyemeje.

Bwana Biden yatanze ibisobanuro bike byerekana uburyo gahunda nini yo gukingira mu mateka ya Amerika izakorwa kandi mu gihe cyavuba gishoboka.

gusa nanone arinubira ko mu cyumweru gishize nta gahunda yo gutangiza ubuyobozi yigeze ahabwa na prezida asasimbura ariwe Trump. Umuhanga mu bumenyi bukomeye bw'ibikorwa byo gukingira byiswe Operation Warp Speed yitwa Moncef Slaoui agomba guhura n'itsinda rya Joe Biden bikaba biteganijwe ko azabikora muri iki cyumweru.

Mu bandi azakuramo abazamufasha Joe Biden harimo Dr Anthony Fauci nk'umujyanama mukuru w'amerika mu byu w'ubuvuzi cyane cyane muri iki cyorezo Covid 19. Impuguke akaba imwe mu nzobere za mbere kwisi mu buvuzi bw'indwara z'ibyorezo byandura ndetse akaba yarabaye hafi cyane nk'umujyanama w'itsinda rya Prezida Trump - nubwo akenshi yaguye nabi perezida kubera ibitekerezo bye aho yagaragaje kenshi ukuvuguruza prezida trump kubyo yatangazaga n'amakuru ku cyorezo cya coronavirus.




source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/covid-19-perezida-joe-biden-yiyemeje-gutanga-inkingo-miliyoni-100-mu-minsi-100-ya-mbere-y-ubutegetsi-bwe
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)