COVID-19: Polisi yongeye kuburira abantu ku gutegura gahunda birinda kurenza isaha y’ingendo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko hakomeje kugaragara abantu bakora ingendo mu masaha atemewe, akenshi ugasanga ari abagenzi bakora ingendo zihuza Kigali n’intara.

Yagize ati “Kuva tariki ya 23 mu Ukuboza hagaragaye imibare myinshi y’abantu bajya cyangwa bava mu ntara, ikibabaje ni uko abenshi muri bo bibagiwe ko hari amabwiriza agomba kubahirizwa muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19, harimo no kubahiriza amasaha. Kabone n’ubwo turi mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka birabujijwe ko umuntu yageza saa Mbili z’umugoroba ataragera aho ataha. Ingendo zihagarara saa Mbili z’umugoroba zikongera gusubukurwa saa Kumi za mu gitondo.”

Yakomeje avuga ko muri ibi bihe hakigaragara abatanga serivisi zo gutwara abagenzi mu masaha atemewe, rimwe na rimwe bitwaza ko ari ibihe by’iminsi mikuru.

Ati “Turagira ngo bisobanuke neza, saa Mbili ni isaha aho buri muntu agomba kuba ari iwe mu rugo ntabwo ari iyo kujya mu rugo. Iminsi mikuru isoza umwaka ntiyahinduye amabwiriza yashyizweho na Leta. Abagenzi n’abafite ibigo bibatwara bagomba gutegura ingendo zabo ku buryo nta muntu iriya saha izajya isanga mu muhanda.”

CP Kabera yavuze ko nta muntu uzahagarikwa mbere ya saa Mbili ariko yaba umugenzi cyangwa umushoferi isaha izagereraho ari mu modoka, mu kigo abagenzi bategeramo imodoka, uzaba agenda n’amaguru cyangwa ari kuri moto cyangwa igare azahagarikwa ajyanwe ahabugenewe ahanwe nkuko biteganywa.

Yibukije abantu ko muri gare cyangwa mu modoka atari ahantu hagenewe kurara ku bantu barenze ku mabwiriza.

Yagiriye inama abatanga serivisi zo gutwara abagenzi kujya batanga amatike ajyanye n’amasaha y’aho abagenzi bajya, ugana kure ku buryo isaha ya saa Mbili yamusanga mu nzira ntahabwe itike.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera, yagiriye inama abagenzi kujya bategura ingendo zabo hakiri kare ku buryo bagerera ku gihe aho bajya.

Yagize ati “Ntibyumvikana ukuntu waha umugenzi itike ijya mu Karere ka Huye kandi ahagurutse muri Gare ya Nyabugogo saa Kumi n’Ebyiri. Byanze bikunze saa Mbili izagera ataragera i Huye, birasaba ko yaba umugenzi cyangwa abakora mu bigo bitwara abagenzi bategura neza ingendo bakubahiriza amasaha.”

Tariki ya 24 Ukuboza muri Gare ya Nyabugogo hagaragaye umuvundo w’abagenzi bajyaga mu ntara z’igihugu, byatumye hashakwa ahandi abantu bajya gutegera imodoka kugira ngo ugabanuke hubahirizwe amabwiriza yo kurwanya COVID-19 cyane cyane mu guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

CP Kabera yibukije abantu gutegura ingendo zabo bakurikije uburebure bwazo kugira ngo bibafashe kugera aho bataha mbere ya saa Mbili z’umugoroba.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko hakomeje kugaragara abantu bakora ingendo mu masaha atemewe biganjemo abakora ingendo zihuza Kigali n’intara



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/covid-19-polisi-yongeye-kuburira-abantu-ku-gutegura-gahunda-birinda-kurenza
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)