Dore ibintu 7 dukwiye gushimira Imana mu kurangiza umwaka wa 2020 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nimushimire Uwiteka ko ari mwiza kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Zaburi136: 1

Iyo urebye inkomoka y'iyi zaburi , ni zaburi yibutsaga abisiraheli imyaka 430 bamaze mu buretwa. Wakumva ko ntacyo gushima Imana kirimo kuko barapfuye, baratotejwe birasa neza n'ibyatubayeho uyu mwaka cyangwa ibyakubayeho mu buzima ariko Abisiraheli bo bashimaga Imana kubw'imbaraga zayo zabakuye muri Egiputa kandi bayishimiraga kubwo kubatekerezaho ikabana nabo.

Mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza' Pasiteri Habyarimana Desire aragaruka ku bintu 7 dukwiye gushimira Imana mu gihe dusoza umwaka wa 2020 twinjira muri 2021.

Iyo umuntu afite ibyifuzwa byinshi mu buzima, iyo Imana ikemuye kimwe uhita ubona hakiri ibindi byinshi ariko ibyo gushimira Imana birahari. Imana ikwiye guhora ishimwa no mu gihe ibyo twifuza bitagenze nkuko twabishakaga. Dukwiye gushima Imana kubera ibi bintu 7

Agakiza

Agakiza ni ikintu kitagurwa amafaranga, utaha umwana wawe, umugore wawe, umugabo wawe cyangwa umuntu ukunda. Agakiza gatangwa n'Imana, kuba warakijijwe warakiriye Yesu nk'Umwami n'Umukiza urabyumva wakize kurimbuka by'iteka, wakize urubanza ruzacirwa abanyabyaha, wakize guhora ufite umutima ugucira urubanza.

Agakiza ni ikintu umuntu atabona uko asobanura ariko mwibuke ko twari twarakatiwe urubanza rwo gupfa aho Bibiliya ivuga ngo 'Ibihembo by'ibyaha ni urupfu ariko impano y'Imana ni ubugingo buhoraho. Iyo umuntu araho agenda ntabwo yakumva ko hari igihe azajya mu rubanza ariko icyaha kizashyirisha umuntu mu rubanza uko biri kose. Ku bakijijwe impamvu ya mbere yo gushimira Imana ni agakiza.

Ku batarakizwa gushima Imana ni iby'ingenzi kuba wumva ijambo ry'Imana mu bwisanzure, ushobora gukoresha amahitamo yawe ukakira ako gakiza nabyo ni ubundi buntu. Mwibuke ko hari ibindi bihugu niyo batekereje ko ushobora kuba umukristo gusa bakakubona wenda wifatanyije nabo ushobora kubizira. Ikizira cyo ni ugutunga Bibiliya yera

Menya ibyo agakiza kuzuye gakiza https://www.agakiza.org/Agakiza-kuzuye-kagizwe-n-ibiki.html

Imigisha Imana yaduhaye

Iyo tuvuze imigisha tumaze igihe abantu baratakaje akazi abandi barabaye abashomeri , abandi bashonje, abandi barahuye n'ibibazo bitandukanye wakumva ko nta cyo gushimira Imana gihari, Erega no kuba uhumeka ni umugisha. Kuba korona virusi yarishe ibihumbi ku isi wowe ugasigara uri muzima naryo ni ishimwe rikomeye.

Iyo tuvuze imigisha ntabwo tuyibara mu bifatika gusa ubu ugiye kwa muganga ukabona umwuka abantu bahumeka uburyo uhenda nibwo wamenya agaciro ko kuba uhumeka ukabishimira Imana.

Imigisha yo mu gakiza k'Imana kubwo ubuntu twarayihawe, kandi yaduhaye isoko y'imigisha kuko yaduhaye Kristo ni we mugisha mukuru. Hari amahirwe ufite abandi bantu badafite, hari abantu basenga kugira ngo babe bamera nkuko umeze ibyo nabyo ukwiye kubishimira Iman.

Erega no kuba uri umushomeri udafite akazi ukwiye kuyishimira, no kuba mu gihe cya guma mu rugo inzara itarakwishe ngo upfe nabyo ukwiye kubishimira Imana. Usubije amaso inyuma wasanga hari imigisha Imana yaguhaye.

Intambara Imana iturwanira

Imana iturwanira intambara cyane pe!, wari uzi ko uwo mwanya urimo mu kazi hari abantu bawifuza, Kuba ugihembwa ukwezi gushize na byo ari umugisha?. Ukwiye gushima Imana kubw'imbabazi zayo ko ihora ikurwanira intambara. Kuba barakuroze ntupfe nabyo ni ubuntu bw'Imana.

Rimwe na rimwe hari igihe twifuza kubaho ubuzima butarimo Imana, kuba ufite akabati karimo imyenda, ufite akazi mu buzima bigenda ukaba wumva Imana atayikeneye cyane. Ariko abanyuze mu bibazo bikomeye bahuye n'imitego ya Satani Imana ikabarwanira intambara ibi barabyumva.

Dushima kuko ari cyo twaremewe

Mu bintu Imana itakora ni ukwishima yo ubwayo. Mubyo Imana yaturemeye ni ukuyishima waba wabyaye cyangwa utabyaye, waba wungutse cyangwa wahombye, waba wageze ku ntego z'ubuzima cyangwa utazigezeho, waba wateye imbere cyangwa utateye imbere.

Haba hari uburwayi cyangwa uri muzima, waba uri mu bitaro cyangwa uri iwawe mu rugo, waba ufunzwe cyangwa uri ahandi Imana yakuremeye kuyishimira, uri ikiremwa cyaremewe gushimira Imana.

Hari ubwo Satani aturiganya ntitwumve ko aricyo twaremewe. Niba ikirahure cyararemewe kunywa amazi ni cyo cyaremewe, niba itasi yararemewe kunywa icyayi ni cyo yaremewe. Niba imeza yarakorewe kugira ngo abantu bayirireho cyangwa se bayishyire mu biro uhita ubona ko ari cyo yaremewe.

Imbabazi Imana ihora itugirira

Subiza amaso inyuma urebe amakosa wakoze umwaka wose. Nagira ngo nkwibutse ko uri umunyantege nke nubwo nawe ubizi kuko hari ingeso uzi zakunaniye ugerageza ugasenga, ukatura, ukiyiriza ugakora ibishoboka byose ariko ugahora urwana na zo. Gukizwa ni ugutsindishirizwa ariko nyuma yo gutsindishirizwa duhora turwana no guhinduka ku ngeso kugira ngo duse na Kristo Yesu.

Dukwiye gushima Imana kubw'imbabazi ihora itugirira kubw'ibyaha dukora n'amakosa dukora. Uhereye kuri Adamu umuntu wa kamere yaratsinzwe, muri Kristo Yesu honyine niho dushobora gutsindira. Yewe Imana ihora itugirira imbabazi, buri munsi iratubabarira. Icyaha ntabwo ari igikorwa cyakozwe gusa ahubwo ni igitekerezo( icyo wamaze gutekereza).

Fata igihe wisubiremo utekereze amakosa wakoze uyu mwaka wose usabe Imana imbabazi kandi yiteguye kukubabarira.

Dushima Imana kubera ibitangaza byayo

'Nimushime ikora ibitangaza yonyine kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose' Zaburi 136: 4

Imana ikora ibitangaza yonyine. Imana yabambye ijuru nta muyedi uyifashije kandi rikaba ritatugwira nta nkigi rigira. Abisiraheli mu butayu uzi ko akenda bambitse umwana yavutse yakuraga n'agakanzu kagakura?, uzi ko agakweto bambitse umwana yavutse yakuraga n'agakweto kagakura?. Mu myaka mirongo ine ntibigeze bahindura imyenda nta nubwo bigeze bahindura inkweto kubw'imbabazi zayo zihoraho ibihe bidashira.

Abenshi babaye mu buhungiro imyaka mirono itatu batanafashwe n'eza, kubw'imbabazi z'Imana zibagarura mu gihugu cyabo. Abandi banyuze muri Jenocide yakorewe abatutsi miliyoni irapfa ubuntu bw'Imana bubabeshaho, izo ni imbabazi zayo. Hari ubwo waba nta kazi ufite ariko ubuntu bw'Imana bukagutunga.

Kuba Imana yaratugize abageni ba Krisito Yesu

Ibyiringiro by'abizera, ibyiringiro by'itorero ni ukuzabona Yesu ahagaze ku bicu. Ikintu gikwiye gutuma duhora dushima Imana ni uko umunsi umwe Yesu azatwara itorero tukaruhuka imibabaro yose yo mu isi.

Imana iguhishurire niba izina ryawe ryanditswe mu gitabo cy'ubugingo, fata akanya usubize amaso inyuma urebe ibyo wakiraniwemo, gira icyo uvugana n'Imana uyisabe imbabazi. Twibuke ko nubwo turangaye impanda yo izavuga. Yesu azagaruka gutwara abizera.

Ikibazo, ese azasanga uri maso?, ubuzima bwawe burakangutse, ese nta mpamvu yaba yaragusubije inyuma ukumvu utari hafi y'Imana?.

Umva hano inyigisho yose: Ibintu 7 dukwiriye gushimira Imana mu kurangiza umwaka wa 2020

Source: Agakiza Tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Dore-ibintu-7-dukwiye-gushimira-Imana-mu-kurangiza-umwaka-wa-2020.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)