Uha abakene ntazakena, Ariko ubirengagiza azahaga imivumo myinshi. Imigani 28: 26. Kandi nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, kandi uzakuvuma nzamuvuma, kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.' Itangiriro 12: 3
Bibiliya itanga ibisobanuro by'imbitse kandi by'umvikana kubijyanye n'inkomoko y'imigisha n'imivumo.
Amatorero menshi akunda kuvuga kuri Karande, imivumo, imikasiro, inyatsi n'ibindi n'ubwo hari n'andi adashaka kubivugaho nabuhoro kandi baguha ibyanditswe bakakubwira ko iyo umuntu ari muri Kristo Yesu aba ari icyaremwe gishya nta muvumo aba agifite. Ese koko muri Kristo Yesu abantu bose barimo?, bageze ku kigero cy'ubukure muri Kristo kugeza ubwo batafatwa n'umuvumo uva mu gisekuru?
Mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza' Gitambuka kuri Agakiza Tv, Pasiteri Desire aragaruka ku nkomoko y'ibi byombi: Umugisha n'umuvumo yifashishije ijambo ry'Imana.
Iyo abantu babwiwe gukizwa gusa bakakira Kristo Yesu nk'Umwami n'Umukiza ntibabwirwe uko batandukana n'imbaraga mbi zavuye mu gisekuru, ejo uzabona abantu wakeka ko bakuze mu gakiza bagwa mu bintu batari bazi ko bishoka, uzabona abakobwa bakijijwe batwara inda zitateganyijwe n'ibindi byinshi.
Igihe Imana yaremaga Adamu yavuze umugisha ivuga n'umuvumo, Imana yabonye ko ibyo yaremye byose ari byiza ariko nanone ishyiraho imbago atagomba kurenga agafatwa n'umuvumo.
Kubaha Imana bizana umugisha, gukiranirwa (kuyigomera ) bizana umuvumo
Imana yagiye ivuga ku mugisha uzakomezanya n'ibisekuru ariko nanone ivuga no ku muvumo uzakomezanya n'ibisekuru mu gihe bazaba batubashye Imana. Indi mpamvu y'umuvumo w'uruhererekane , ni impamvu y'ibiba n'isarura. Imbuto yose umuntu abibye aba azayisarura uko biri kose, ibiba n'isarura ntaho warikwepera.
Yesu niwe ukwiye kutubohora kuko iyo umuntua ari muri Kristo Yesu aba ari icyaremwe gishya, nta muvumo wose aba agifite.
Inkomoko y'imivumo y'uruhererekane
Kuramya ibigirwamana. Kuva 20:3-5
Iyo hari imana z'ibinyoma abantu bakazikubita imbere bakazisenga, ibyo bintu bikurura umuvumo w'igihe kirerkire mu gisekuru. Kuramya ibigirwamana aha bigendanye n'ikintu cyose abantu baramya atari mu buryo bw'ubuMana: Nawe ushobora kumva ko uri imana, icyubahiro ufite, umutungo ufite, amashuri ufite, umuryango uvukamo, uwo uriwe ushobora kubiramya.
Gusenga ibishushanyo. Gutegeka kwa kabiri 27: 15
'Nihagira umuntu urema igishushanyo kibajwe cyangwa kiyagijwe, ikizira Uwiteka yanga urunuka, kiremwa n'umuhanga wabyo akagishinga rwihishwa, avumwe.' Abantu bose babasubize bati 'Amen!'
Kurema igishushanyo kigashyirwa ahantu runaka abantu bakagisenga, nabyo bishobora kuba inkomoko y'umuvumo ukomeye.
Gusuzugura ababyeyi. Kuva 20:12
'Wubahe so na nyoko, kugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha".
Kubaha ababyeyi ni ryo tegeko ririho isezerano, ni ukuvuga ko iyo urisuzuguye gukenyuka birashoboka. Umubyeyi iyo yiherereye akarira biba bizagukururi umuvumo Cyane ko umubyeyi ari umufatanyabikorwa n'Imana mu kurema umuntu.
Kwitura inabi. Imigani 17:13
Uwitura ibyiza ibibi, Ntabwo ibibi bizava mu rugo rwe.
Kurenganya abakene
Uha abakene ntazakena, Ariko ubirengagiza azahaga imivumo myinshi. Imigani 28: 26
Iyo urenganyije abakene, abatagira kivurira, abatishoboye Imana birayibabaza. Hari ubwo abantu bishimira ko bakize umuntu akishimira ko ateye imbere, yageze ku bintu byinshi byiza ariko akaba agoswe n'abakene uhereye k'uwo mu muryango we n'abandi bantu. Ubundi gukira kwiza ni ugusangira, uramutse Imana yaraguhaye umugisha ugakira hanyuma ugasangira n'abandi bantu byaba byiza kurutaho. Ariko igihe cyose wumva warya wenyine nta gusangira n'abandi umuvumo uzakuzaho.
Ubusambanyi bw'abantu bahuje imiryango. Abalewi 20: 10-17
'Umuntu nasambana n'umugore w'undi, usambanye na muka mugenzi we, umusambanyi n'umusambanyikazi ntibakabure kwicwa. Usambana na muka se aba yambitse se ubusa, bombi ntibakabure kwicwa. Urubanza rw'amaraso ye ni we ruzahama. Umuntu nasambana n'umukazana we bombi ntibakabure kwicwa, bazaba bavanze ibidahuye. Urubanza rw'amaraso ye ni we ruzahama. Umugabo natinga undi bombi bazaba bakoze ikizira, ntibakabure kwicwa. urubanza rw'amaraso ye ni we ruzahama. Umuntu narongora umukobwa na nyina kizaba icyaha gikomeye, azatwikanwe na bo kugira ngo icyaha gikomeye kitaba muri mwe. Umugabo naryamana n'itungo ntakabure kwicwa, iryo tungo na ryo muzaryice.
Kandi umugore cyangwa umukobwa niyegera itungo ryose akaryamana na ryo, uzamwicane na ryo. Urubanza rw'amaraso ye ni we ruzahama. 'Umuntu niyenda mushiki we basangiye se cyangwa nyina bakarebana ubwambure, kizaba igihemu giteye isoni. Bazakurirweho mu maso y'abo mu bwoko bwabo kuko yambitse ubusa mushiki we, azagibwaho no gukiranirwa kwe.
Kurwanya umugisha wa mugenzi wawe. Itangiriro 14:13
"Kandi nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, kandi uzakuvuma nzamuvuma, kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.'"
Hari abantu bagira ishyari bikarenga n'ishyari bikaba 'igomwa', aho umuntu uvuga ati 'iki singifite mugenzi wanjye niwe ugifite, ariko ngiye gukoresha uburyo bwose tukibura twese'. Ukazamugambanira, ukamubeshyera, ugahimba ibinyoma, ugakora impapuro mpimbano, ukabeshya ibitabaho kugira ngo uwo muntu atabona umugisha.
Igihe cyose utazashimishwa n'iterambere rya mugenzi wawe, uzamenye ko nta rukundo ufite kandi ko umuvumo uzakuzaho. Urugero Kayini na Abeli.
Kudatanga icyacumi. Malaki 3: 8-10
Mbese umuntu yakwima Imana ibyayo? Ariko mwebwe mwarabinyimye. Nyamara murabaza muti 'Twakwimye iki?' Mwanyimye imigabane ya kimwe mu icumi n'amaturo, muvumwa wa muvumo kuko ishyanga ryose uko mungana mwanyimye ibyanjye. Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse mubishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibyokurya. Ngaho nimubingeragereshe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, murebe ko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru, nkabasukaho umugisha mukabura aho muwukwiza.
Impamvu dukwiye gutanga icyacumi ni impamvu nyinshi, ntidukwiye kugitanga gusa kugira ngo duhunge umuvumo: Dukwiye kugitanga kubera urukundo dukunda Imana, kubera umugisha Imana yaduhaye, kubera intambara Imana iturwanira. Ikindi nanone ni ukubiba imbuto izakugarukira, gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa.
Impamvu yindi dutanga icyacumi ni kugira ngo ubutumwa bwiza bukomeze buvugwe. Mu nzu y'Imana kandi hagomba guhoramo ibyo kurya, kugira ngo abakozi b'Imana bakomeze kubaho. Ibi iyo utabikora ushobora gufatwa n'umuvumo.
Kudaha agaciro ubutumwa bwiza bw'ukuri, abantu bagaha agaciro ubutumwa bw'ikinyoma. Abagalatiya 1:8-9
Ariko nihagira ubabwiriza ubutumwa butari ubwo twababwirije, ari twe cyangwa ndetse marayika uvuye mu ijuru, avumwe. Nk'uko twabanje kubivuga na none nongeye kubivuga nti 'Niba umuntu ababwira ubutumwa budahura n'ubwo mwemeye mbere avumwe.'
Iyo abantu biringira imirimo y'amategeko, abantu bagashyirwa munsi y'amategeko gusa, bakababwira ubutumwa bubashyira munsi y'amategeko kandi Yesu yaraje kutubatura mu mategeko. Ibi bishobora kuzana umuvumo kandi w'igihe kirekire. Ubutumwa bwiza burabohora umuntu akabaho mu mudendezo atari imbata y'amategeko. Muri iki gihe hariho inyigisho zihabanye n'ukuri ukwiye kureba niba inyigisho wakira ari ukuri.
Kwiyaturiraho amagambo mabi
Imbaraga z'umuvumo w'ubuzima ziri mu rurimi, ibintu byose wiyaturiraho bizakubaho.
Igihe uvumwa n'abandi
Igihe uvumwe n'abagufiteho ubushobozi, cyane cyane ababyeyi bawe, abashumba bawe, abo mu muryango wawe igihe cyose bakuvuma bishobora kuzakugiraho ingaruka.
Iyo abantu bakwaturaho nabi, nawe ukiyaturiraho nabi uwo muvumo ushobora kuzagira ingufu ku buzima bwawe , niyo mpamvu ukwiye gusenya isi y'umwuka kugira ngo utazaba mu nsi y'imbaraga z'umuvumo.
Ubwibone. 1Petero 5:5
"Namwe basore mugandukire abakuru. Mwese mukenyere kwicisha bugufi kugira ngo mukorerane, kuko Imana irwanya abibone naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu. Nuko mwicishe bugufi muri munsi y'ukuboko gukomeye kw'Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye."
Ubwibone ni cyo cyaha cyakozwe nta kindi cyaha kirakorwa mu isi, cyakorewe mu ijuru igihe Satani yashyiraga hejuru intebe ye agashaka kuyinganyisha n'iy'Imana. Iyo ugize ubwibone uba ubaye inyeshyamba ku Mana, abantu bakora ibyaha bitandukanye Imana ntirabarwanya ariko iyo ugize ubwibone Imana ishobora kukurimbura. Iyo hatabayeho guca bugufi ku bushake uzacishwa bugufi kandi gucishwa bugufi birababaza.
Ukwiye kwiga guca bugufi: Kuba warize Imana ishimwe, kuba uri umukire Imana ishimwe, kuba ufite isura nziza Imana ishimwe, kuba hari intambwe wateye iruta iy'abandi Imana ishimwe, ibyo ntibikwiye kugutera ubwibone ukwiye kubikoresha kubw'inyungu z'ubwami bw'Imana.
Kwica
Wakuramo inda, wagambana wakwica umuntu, kwica kose bizana umuvumo. Amaraso ahamagara andi maraso cyane cyane amaraso y'inzirakarengane, amaraso atariho urubanza. Nta mpamvu n'imwe ikwiye gutuma wica, abera bakwiye gusenga uyu muvumo w'ubwicanyi ugahagarara kuko hari n'ubwo haba haratambwe ibitambo by'amaraso, ariyo mpamvu hahoraho imfu rimwe na rimwe zidasobanutse.
Kubeshya
Abantu benshi bamaze kwakira ko kubeshya ntacyo bitwaye ariko mwibuke ko bizana umuvumo: Aburahamu yabeshye ko Sara ari mushiki we, Isaka nawe abeshya ko Rebeka ari mushiki we ikinyoma kimeze nk'icya se kandi yari atagihari. Yakobo yaje kubeshya ko ari Esawu yiba umugisha we, mu bahungu ba Yakobo Lewi arabeshya, abandi bahungu ba Yakobo babeshya ko Yosefu yapfuye kandi bamugurishije muri Egiputa. Byarakomeje bifata ibisekuru birenze nka bitandatu.
Mwibuke ko Satani ari we se w'ibinyoma, igihe cyose ubayeho ubuzima bw'ikinyoma n'ubwo byaba ari ukwirengera bizagira ingaruka z'umuvumo w'igihe kirekire. Nta mpamvu n'imwe ikwiye gutuma tubaho ubuzima bw'ikinyoma.
Reba inyigisho Yose : Inkomoko y'imigisha n'imivumo y'uruhererekane mu mboni y'ijambo ry'Imana
Source: Agakiza Tv
Source : https://agakiza.org/Inkomoko-y-Imigisha-n-Imivumo.html