Delivrance ni ngobwa ariko iyo ikozwe mu buryo bukwiriye, hari ibisabwa gusengerwa ariko hari n'ibyo nyir'ubwite asabwa gukora wenyine. Umwenda ukingiriza ahera wacitsemo kabiri, Yesu ni we nzira n'ukuri n'ubugingo. Kubohoka birashoboka ariko ukwiye kubigiramo uruhare, ukamenya ko ukwiye kuva mu nsi yo gutsikamirwa n'imivumo y'uruhererkane.
Muri iki gihe gukora Delivrance usanga ari ingingo itavugwaho rumwe n'abanyamatorero bose, aho bamwe baba bafite uburyo bifuza kubikoramo. Ntawabacira urubanza ariko hari ibyo ubona birengereye. Gute?, hari abatereka abantu Kristo ukiza imivumo, ubohora ahubwo bakabereka ko baciye muri bo aribwo babohoka. Yesu niwe nzira n'ukuri n'ubugingo, niwe mukiza, niwe ubohora Umwuka Wera ni imbaraga z'Imana birahagije kugira ngo umuntu abohoke mu buryo bukwiriye.
Mu kiganiro cyitwa 'Ubutumwa bukiza' kinyura kuri Agakiza Tv , pasiteri Desire Habyarimana aratubwira uburyo bwemeranyijweho na Bibiliya bwadufasha kubohoka mu buryo bukwiriye, nubwo byose bitarondorwa muri iyi nyigisho, icyakora aragaruku kuri byinshi muri byo.
Amaraso ya Yesu
Amaraso ya Yesu atubohora mu buryo bukomeye iyo dukijijwe neza ari bwo bwa mbere. Iyo umuntu akijijwe mu buryo bwiza amaraso ya Yesu arahagije kugira ngo abohoke. Bisaba kwizera Kristo nk'Umwami n'Umukiza, ukizera ko muri we ariho dukirira imivumo yose, rero bisaba kwizera amaraso ya Yesu. Ese kuki umuntu aba yizera ariko agafatwa n'imivumo y'uruhererekane?
Umuntu ntabwo agizwe n'igice kimwe, tugizwe n'umwuka, ubugingo, n'umubiri. Mu mwuka umuntu arabohoka pe!, mu bindi bice rero hari ibisaba imbaraga za nyirubwite kugira ngo atere intabwe zo kubohoka.
Kwezwa ku ngeso
Mubyukuri kwezwa ku ngeso nayo ni Delivrance, ni ukubohoka. Kwezwa bivugwa na Bibiliya. Hari impande ebyiri z'abigisha bavuga ko ibyaha dukora kera, ibyo dukora ubu n'ibyo tuzakora ngo byose byababariwe ku musaraba, nta mpamvu yo kwigora muri Kristo Yesu twarangije kubabarirwa, ariko ibyo ntabwo ari ukuri.
Iyo umuntu akizwa aribwo bwa mbere bisaba uwagufasha kukubyara mu mwuka cyangwa se kuguhuza n'Imana ukatura bakagusengera, ariko kwezwa ku ngeso ni uruhare rwawe, ntibisaba ukurambikaho ibiganza ahubwo bisaba kwemera kubamba ingeso zawe.
Muri Kristo Yesu yego twarababariwe kubwo kwizera ariko tugomba gutera intambwe yo kwezwa no guhinduka ku ngeso. Iyo Bibiliya ivuga Ubuntu ivuga Ubuntu bw'Imana butwigisha kureka kutubaha Imana n'irari ry'ibyisiâ¦, dukwiye rero kumenya ko Ubuntu bw'Imana buduhindukira umwarimu bukadufasha kwezwa. Umuntu akwiye kwiga kubamba ingeso mbi za kamere ku musaraba, Abaroma 12.
Niba Ubuntu twagiriwe butuma dukora ibyaha ntibigire icyo bidutwara tukumva ni ibintu biri aho, ubwo buntu ni hafi ya ntabwo.
Kwiga gutandukana n'ingeso za Kamere
Ukwiye kubwira kamere aya magambo uti' Ibyo wansabaga simbikora kuko ijambo ry'Imana ntiribinyemerera, uransaba kwinezeza mu buryo butari bwo, sinifuza kuba mu nsi y'ubu bubata ndi umwana w'Imana.
Gukira ibikomere
Umuntu ashobora kuba yarakijjwe, yaratsindishirijwe ari umwana w'Imana ariko akayoborwa n'umutima ukomeretse. Iyo umuntu akomeretse amahitamo ye aba ari mabi, ubwenge bwe abukoresha nabi, ubuzima bwe uzabona butanejeje. Niyo mpamvu uzabona hari abakristo bagira ibyishimo bike ku maso, ubona mubyukuri Kristo atarababereye umwami w'ubuzima bwabo ngo yigarurire buri gice kigize ubuzima bwabo.
Bibiliya ivuga ko Yesu yaje kuvura imvune z'umutima, yaje kudukura mu nsi yo gukomereka , yaravuze ngo ' Mwese abarushye n'abaremerewe muze munsange ndabaruhura'
Gukira ibikomere bisaba kugira umuntu wizeye ugutega amatwi, ukijijwe, wera imbuto, azi ijambo ry'Imana, wuzuye Umwuka Wera kandi ari intangarugero. Akwiye kuba ari umuntu ugira ibanga, ugufitiye umwanya kandi akwiye kuba ari umuntu wagendana nawe urugendo rwo guhinduka kuko ingeso zimwe ziratinda.
Kumenya ukuri kw'Ijambo ry'Imana
Yesu yabwiye abigishwa be ngo 'Mumaze kwezwa n'ijambo nababwiye'. Ibi ni Delivrance ikomeye kuko iyo umenye ukuri kw'ijambo ry'Imana ugenda ubohoka, uba uwo Imana yifuza ko uba we. Ikibabaje ni uko abantu benshi bazi ijambo ry'Imana mu mutwe no mu mpapuro ariko ntibabeho ubuzima busanishijwe na ryo.
Gutandukana n'ibisekuru
Mu nyigisho yabanje twabonye ko ibisekuru tuvukamo biba bifite uruhererekane rw'imivumo, n'ibyabaga muri iyo miryango tutifuza ko twe bitazatubaho n'abana bacu. Gutandukana n'ibisekuru ni uguhindura igisekuru. Bibiliya iravuga ngo 'Mwebwe ho muri ishyanga ryera, muri abantu Imana yaronse, muri abami n'abatambyi mu bwami bw'Imana.
Iyo ukijijwe Imana iba ikubyaye, uba uhindutse kuba umwana w'Imana. Iyo Imana imaze kukubyara ntabwo uba ukiri mu bisekuru by'abanyamujinya, abasambanyi, n'abasambana n'abo mu miryango yabo, abanyarugomo, ibyo uba warabikize. Ugomba kwiga kubaho ubuzima butandukanye n'ubwo abakiranirwa babagamo.
Kugira disipurine( Discipline) mu kubaho kwawe
Uburyo ukoresha umwanya wawe, reba umwanya utakaza mu bitagira umumaro uko ungana. Birababaje ko umuntu ashobora kureba Firime amasaha 6, ariko atabasha gusenga isaha imwe. Iyo udashyizeho discipline mu kubaho kwawe hari intambwe utazatera mu Mana.
Kubaka indangagaciro zihuye n'imbuto z'umwaka
Imbuto z'Umwuka ni urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana kugwa nezaâ¦, iyo umuntu ageze kuri uru rwego nubwo yaba yarahuye n'ibimuhungabanya, avuka n'ahantu hatari heza, akagerageza kugira indangagaciro z'abakristo mubyukuri aba yubatse neza imbere muri we. Ibi rero ntabwo tubyuka ngo dusange ariko tumeze, ahubwo umuntu arabyitoza: witoza kugira urukundo, witoza kwihangana...
Iyi ni Delivrance ikomeye, mu gihe abantu bashaka kuba beza nta kiguzi babitanzeho. Biratangaje ukuntu abantu bashaka amahoro batarashaka utanga amahoro, barashaka amafaranga batarashaka utanga amafaranga.
Guhuza ijambo ry'Imana n'ubuzima ubamo buri munsi , gukira abadayimoni, kumena amabanga ya Satani, kugenzura ibyo wijiza mu buzima bwawe, n'ibindi byose twasobanuye haruguru, ni bimwe mu byo ukwiriye gukora ugatandukana burundu n'imivumo y'uruhererekane ikomoka mu gisekuru cy'iwanyu, ukagera ku kubohoka nyakuri( Delivrance).
Ese uru rugendo witeguye kurugenda, witeguye gutanga ikiguzi cyose bisaba kugira ngo ube uwo Imana igusaba ko uba we?
Reba inyigisho yose: Uburyo bwo gukira (kubohoka,delivrance) imivumo y'uruhererekane iva mu bisekuru ukomokamo
Source: Agakiza Tv
Source : https://agakiza.org/Dore-uko-wabohoka-ugakira-imivumo-y-uruhererekane-iva-mu-bisekuru-ukomokamo.html