Uyu mugabo wari wafunzwe ashinjwa guteza imvururu ku Kibuga cy'Indege cya Kigali kiri I Kanombe, yavuze ko nyuma yo kumara umwaka ari muri gereza kuri ubu yageze mu rugo akaba ameze neza ndetse akaba yaranatangiye akazi.
Avuga ko aribwo bwa mbere yari afunzwe ku buryo kugera muri gereza byabanje kumugora ariko nyuma aza kumenyera n'ubwo atari urugendo rwari rworoshye.
Ati 'Mu bihe bya mbere ntabwo byari byoroshye, ariko urabizi ndi umunyamakuru nkaba n'umushakashatsi, nahasanze muby'ukuri ari ahantu hakwigisha umuntu kuko hariya uhasanga abantu batandukanye barimo abari bakomeye ku gihe cya Kayibanda, Habyarimana ndetse n'abo muri iki gihe.'
Dr Kayumva avuga ko ubwo yari ari muri gereza yagize amahirwe ubuyobozi bwa gereza mumwemerera kuganira n'abo bantu barimo abafunzwe bashinjwa gukora Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibindi.
Ati 'Ni ahantu usanga hari ab'ingeri zose, abakire, abakene abadakennye cyane. Ni ahantu hakwigisha.'
Nubwo hari ibyo yungukiye muri gereza ariko avuga ko yatakarijeyo byinshi birimo izina rye ryangiritse, kuba amaze umwaka adakora akazi n'ibindi birimo kuvugwa ibintu bitandukanye n'abantu baba batazi neza ibyatumye afungwa.
Reba ikiganiro na Kayumbaâ¦.
Dr Kayumba usanzwe ari n'umwanditsi w'ibitabo avuga ko n'ubwo uyu mwaka yari afunzwe ariko mu mutwe atari afunzwe kuko yabashije gusoma ibitabo bigera kuri 70 ndetse akaba nawe ubwe hari ibyo yatangiye kwandika.
Ati 'Hari umuhanga wigeze kuvuga ngo ntuzigere wangiza ibihe bidasanzwe bikubayeho ahubwo uzajye ubikoresha ukora ibyo utari gukora iyo utagezwa kuri ibyo bintu bitoroshye, kuri ibyo bintu bibi.'
'Nkibaza rero nubwo uyu mwaka nari mfunzwe ariko mu mutwe ntabwo nari mfunzwe, kuko banyemereye ko mu rugo bajya banzanira ibitabo nasomye ibigera kuri 70 ndetse maze igihe nandika ku iterambere ry'u Rwanda.'
Uyu mugabo ufite ubunararibonye mu itangazamakuru ndetse akaba anakurikiranira hafi ubuzima rusange bw'igihugu kuva mu myaka myinshi ishize yavuze ko igitabo cye kigaruka ku iterambere ry'u Rwanda nk'igitekerezo ariko nanone akagaruka ku bikorwa.
Ati 'Iterambere kuva u Rwanda rwabaho kuva mu gihe cy'Umwami, kuri Kayibanda, Habyarimana ndetse n'ubungubu uko abaturage barifataga n'uko barifata ubu ngubu.'
Dr Kayumba avuga ko hari n'ikindi gitabo yatangiye kwandika kivuga ku biryo bine umuntu arya akabaho yishimye ubuziraherezo.
Ibyo biryo ngo ni iby'umubiri, iby'ubwonko [ubwenge], iby'umutima [urukundo] ndetse n'ibiryo bya roho bigendana no kwizera haba abizera Yezu, Imana, Allah n'ukundi kwizera gutandukanye abantu bagira.
Avuga ko ibi bitabo yabyanditse akoresheje ikaramu n'amakayi ariko kuri ubu agiye gufata ibyo yanditse byose abishyire muri mudasobwa cyane ko hariya muri gereza bitari byemewe.
Dr Kayumba Christophe uherutse gufungurwa nyuma yo gusoza igihano cy'igifungo cy'umwaka yakatiwe n' Urukiko rw'Ibanze rwa Kagarama nyuma yo kumuhamya icyaha cyo guteza imvururu ku kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri I Kanombe.
Uyu mugabo ariko avuga ko atemera iki cyaha ari nayo mpamvu yahise ajurira kuri ubu akaba ategereje kuburana ubujurire bwe kugira ngo Urukiko rumuhanagureho icyaha.
Dr Kayumba Christophe yari umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda mu Ishami ry'itangazamakuru. Niwe washinze ikinyamakuru cya The Chronicles cyigeze gufungwa nyuma kiza kongera gufungura mu isura nshya.
Uyu mugabo ufite Impamyabumenyi y'Ikirenga, PhD mu bijyanye n'Iterambere n'Amahoro asanzwe anakora indi mirimo irimo ibijyanye no guhugura abanyamakuru ndetse n'ubushakashatsi.
Reba ikiganiro na Kayumbaâ¦.