Uyu mugabo aherutse gufungurwa nyuma yo gusoza igihano cy'igifungo cy'umwaka yakatiwe n' Urukiko rw'Ibanze rwa Kagarama nyuma yo kumuhamya icyaha cyo guteza imvururu ku kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri I Kanombe.
Dr Kayumba utarigeze na yumvikana mu rukuko yemera icyaha yashinjwaga avuga ko ikijyanye no gusindira mu ruhame Ubushinjacyaha bwakiburiye ibimenyetso bityo asigara aburana ku kijyanye no guteza imvururu.
Ku wa 29 Nyakanga 2020, nibwo Urukiko rwaje kumukatira igifungo cy'umwaka ahita ajyanwa I Mageragere, gusa akimara gukatirwa yahise ajuririra iki cyemezo gusa kugeza ubu ntabwo araburana ngo hamenyekane niba agirwa umwere cyangwa igihano kigumaho.
Uyu mugabo kuri ubu uri mu buzima busanzwe nyuma yo kumara hafi umwaka I Mageragere muri gereza ya Nyarugenge, yagiranye ikiganiro na UKWEZI asobanura ibijyanye n'uko yafashwe ndetse akomeza kugaragaza ko atemera icyaha yahamijwe ari nayo mpamvu yahise ajurira.
Yavuze ko ubwo yafatwaga yari afite urugendo rujya I Nairobi mu nama ya 'Africa Peer Review Mechanism' y'Umuyango wa Afurika Yunze Ubumwe, yagombaga kujya gutangamo ikiganiro.
Reba ikiganiro na Kayumbaâ¦.
Dr Kayumba ubwo yageraga ku Kibuga cy'Indege saa tatu z'umugoroba bamubwira ko yakererewe, ariko we avuga ko niba yarengejeho isaha imwe ataracyererwa cyane ko yajyaga mu gihugu cyo mu Karere.
Ati 'Narababwiye nti noneho mumpindurire tike, barambwira bati keretse ufite iya Rwandair, icyo gihe nari mfite iya Kenya Airways, barambwira bati ku kibuga cy'indege ntabwo ihafite ibiro keretse nujya mu Mujyi.'
Dr Kayumba avuga ko yahise afata umwanzuro wo gutaha gusa ngo ari munzira ataha yanditse kuri Twitter agaragaza ko yarenganye kandi atari ubwa mbere bibayeho abuzwa kujya mu mahanga. Ibintu avuga ko hari izindi mpamvu zibyihishe inyuma.
Yakomeje agira ati 'Baje rero kumfata saa kumi n'imwe. Nta kuntu wakorera icyaha ku Kibuga cy'Indege saa tatu ngo Ubushinjacyaha bubure amashusho y'ibyo nakoreye ku kibuga cy'Indege. Cyangwa ngo abashinzwe umutekano bakureke ugende.'
Ibyo gusinda byaje bite ?
Ubwo yafatwaga ku wa 10 Ukuboza 2019, aho byavugwaga ko mubyo RIB yari imukurikiranyeho harimo no gusindira mu ruhame. Iki cyaha kandi cyanaregewe urukiko.
Ubusanzwe mu mategeko kugira ngo icyaha cyitwe icyaha ni uko haba habayeho ubushake bwo gukora icyaha, ikindi ni uko kiba gihanirwa n'amategeko ndetse hakaba hari n'ibimenyetso.
Kuri Dr Kayumba avuga ko ibyo gusinda ntabyabayeho ari nayo mpamvu mu Rukiko habuze ibimenyetso bigaragaza ko yari yasinze.
Ati 'Nk'uko nabigaragaje mu Rukiko, Ubushinjacyaha bwananiwe kugaragaza ko nari nasinze, niyo mpamvu Urukiko rwagikuyemo icyo cyaha cyo gusinda.'
Dr Kayumba Christophe yari umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda mu Ishami ry'itangazamakuru. Niwe washinze ikinyamakuru cya The Chronicles cyigeze gufungwa nyuma kiza kongera gufungura mu isura nshya.
Uyu mugabo ufite Impamyabumenyi y'Ikirenga, PhD mu bijyanye n'Iterambere n'Amahoro asanzwe anakora indi mirimo irimo ibijyanye no guhugura abanyamakuru ndetse n'ubushakashatsi.
Reba ikiganiro na Kayumbaâ¦.