Dr Kayumba wabaye umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda yafunguwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr Kayumba yafunguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Ukuboza 2020, nk'uko byemejwe n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa, RCS.

Uyu mugabo yari wafashwe mu Ukuboza 2019, ashinjwa icyaha cyo gusindira mu ruhame no guteza imvururu ku kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri I Kanombe.

Ku wa 29 Nyakanga 2020, nibwo Urukiko rw'Ibanze rwa Kagarama rwategetse ko afungwa umwaka nyuma yo guhamwa n'ibyaha yashinjwaga.

Ubwo yageraga hanze kuri uyu wa Gatandatu yaganiriye na TV1 dukesha iyi nkuru avuga ko ari ibyishimo kuba yongeye kugera hanze nyuma y'umwaka acumbikiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri I Mageragere.

Yagize ati 'Ndiyumva neza cyane kubera impamvu eshatu, iya mbere nyine nkuko ubizi ni byiza gusubira mu buzima busanzwe. Umuntu agasubira mu buzima butari ubwo muri gereza, icya kabiri ni uko umuryango wanjye wishimye, baje kunyakira, abavandimiwe, abana banjye n'inshuti.'

Yakomeje avuga ko 'Icya nyuma ni uko kuva muri gereza ubundi iyo ukuri muri gereza ntabwo uba uzi ukuntu bizagenda, iyo usohotse ni ibintu nabyo bishimisha.'

Dr Kayumba Christopher yari umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda mu Ishami ry'itangazamakuru. Niwe washinze ikinyamakuru cya The Chronicles cyigeze gufungwa nyuma kiza kongera gufungura mu isura nshya.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Dr-Kayumba-wabaye-umwarimu-muri-Kaminuza-y-u-Rwanda-yafunguwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)