Amwe mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19 yashyizweho n'inzego z'ubuzima harimo kwirinda ingendo zitari ngombwa, gusa Dr Nsanzimana agaragaza ko hari abarenga kuri ibi bagakora ingendo zo gusura inshuti n'abavandimwe ari nako bishyira mu byago byo kwandura.
Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa 29 Ukuboza, yagaragaje izi ngendo ziri gukorwa cyane mu minsi mikuru isoza umwaka nk'ibishobora kongerera ubukana bwa Covid-19 mu Rwanda.
Ati 'Abantu muri iyi minsi mikuru bitwararike cyane kuko imyitwarire y'umuntu, ibyo birori bategura, ukuntu yitwara mu buzima kujya gusura ababyeyi n'abazukuru n'abuzukuruza ibyo byose biraza kudutera ikibazo.'
'Biraza gutuma n'izo ndembe ziyongera. Umuntu arajya gusura sekuru, nyirakuru cyangwa umuvandimwe azi ko ari urukundo amushyiriye ugasanga rimwe na rimwe amushyiriye na Covid-19, hashira icyumweru kimwe ugasanga aje ari indembe."
Dr Nsanzimana yavuze ko mu byatumye Covid-19 yongera gukaza umurego mu Rwanda muri iyi minsi harimo n'ukudohoka kw'abantu, aho batacyubahiriza amabwiriza arimo kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki no guhana intera nk'uko bikwiye.
Umubare w'abamaze kwicwa n'iki cyorezo mu Rwanda ugera kuri 75 mu gihe abanduye ari 8021.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.