Ese umugore ubereye urugo akwiye gutegurwa gute? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyarwanda bavuga ko 'ukurusha umugore mwiza, aba akurusha urugo'. Si ubwiza bw'inyuma ku mubiri buvugwa gusa ahubwo binajyana n'imyitwarire y'umugore uzi gukora, gukunda no kwita ku rugo bikwiye.

Umugore ni we mugenzuzi w'ibikorerwa mu rugo, ni izingiro ryubakiyeho umunezero utanga impinduka ku muryango wose n'igihugu.

Umuntu nk'uyu arategurwa, akigishwa indangagaciro zikwiye kumuranga mu gihe yageze mu rugo rwe.

Umuntu bamwigisha kuzavamo umugore muzima bamutwite kuva ku mezi atandatu, nibura akuzuza imyaka ibiri ageze ku rugero rushyitse. Imyitwarire ye igaragara kare ukamenya uko uzamurera n'icyo uzamuha.

Burya mu kigero cy'imyaka itatu, umwana afata ibintu bishya ku kigero cya 70%, nyuma yaho aba asigaje ubushobozi bwa 30% bwo kwinjiza ibindi mu buzima bwe. Iyo umuntu atagize amahirwe yo kurerwa neza na we ntabona icyo atanga kuko nta cyo yahawe.

Iyo umuntu atabonye umuha inama zo kuba umugore w'umutima, ingeso za kamere ziba zaramwinjiyemo binyuze mu muryango, aho yabaye, aho yashatse, kandi ingeso zose zimurimo yanze guhindura agomba kumenya ko azazisangiza abana be nk'uko umuntu abiba imbuto nkeya agasarura byinshi.

Umugore akwiye kwibaza ati 'Ni uwuhe murage muzima uturutse ku Mana nzaha abazankomokaho?''

Hari abavuga ko urugo ari ijuru rito ariko mu by'ukuri urugo ni ijuru rikorerwa kuko ntihabamo ibyiza gusa, bivuze ko wowe mugore bizagusaba gukora, guhinduka, kwihangana, kwerera imbuto mugenzi wawe kugeza igihe uzagerera kuri rya juru.

Burya kuba umwe ni urugendo, uzarebe impamvu abasaza n'abakecuru bakundana ni uko baba baramaze kwemerana ku ngeso kugeza igihe babaye umwe. Ni yo mpamvu usanga ingo ziri munsi y'imyaka itanu zikunda gusenyuka kuko iba ari imyaka yo gushyira ingeso ku murongo, abazirimo ntibahita baba umwe.

Mu rugendo rwo guhangana n'ibyo mu rugo, niho hagaragarira umugore w'umutima hakaboneka ukwiye kubwira Imana ibitagenda, ukwiye kwemera kuganduka n'ibindi.

Kuganduka ntabwo ari ugusasa, gutegura imyenda y'umugabo n'ibindi. Iyo ni serivisi n'undi wese yayikora, ahubwo umwifato ugira iyo mutumvikanye ni wo ugaragaza niba wubaha cyangwa utubaha. Bivuze ngo umugabo ugomba kumugandukira ukamwubaha no mu gihe bitagenze nk'uko wabishakaga, kuko na Yesu Kirisito turamugandukira n'aho amasezerano yaduhaye yaba atarasohora kuko tuzi ko aho atujyana ari heza.

Umugore w'umutima wese yubaka urugo. Turebye urugero rwa Esiteri muri Bibiliya, ni umugore wari uzi ubwenge n'uburyo avuga ibibazo bye, n'ubwo yari afite ikibazo gikomeye ntiyavugije induru cyangwa ngo yisaze, ahubwo yasenze iminsi itatu kugira ngo Imana imusige igikundiro hanyuma ajya kureba umwami kandi amugiriraho umugisha. No mu gihe bitagenda neza umugore afite inshingano zo gukomeza gutanga ubuzima kugeza igihe hazaba impinduka nziza.

Muri make, umugore w'umutima akwiye kuba umusemburo w'impinduka nziza kandi akamenya gutanga ubuzima mu buryo bw'umubiri, umwuka n'ubugingo kuko mu rugo ni ahantu ho gukora kugira ngo umuntu ahindure abandi nk'uko na we yahindutse.

Umutima ni urugingo rutunganya amaraso rukayohereza mu bice bigize umubiri. Nk'uko umubiri ukenera umutima kugira ngo ubuzima bukomeze, niko urugo rukenera umugore nk'umutima warwo kuko atanga ubuzima mu muryango mu bice bitandukanye: umwuka, ubugingo n'umubiri. Bibiliya ibivuga mu gitabo cy'Imigani 14:1 "Umugore w'umutima yubaka urugo, ariko umupfu we ubwe ararusenya".

Umugore akwiriye gusenga kuko afite inshingano nyinshi kandi ntashobora kuzuzuza zose mugihe adasabana n'uwazimuhaye. Bibiliya iravuga ngo"Mugandukire abagabo nk'uko mugandukira Kirisito". Ibi kugira ngo umugore abishobore bisaba kuba afitanye ubusabane na Kirisito, ibimuyobeye akabimubaza, akamusobanuza uko akwiye kwitwara mu gihe ibyo yari yiteguye kuzabona atari byo abonye no mu gihe inshingano zibaye nyinshi.

Bibiliya igaragaza umugore nk'umutima w'urugo (umutima w'abagize umuryango bose); umutima ni uruganda rw'amaraso kuko wakira amaraso mabi ukayagira meza. Umutima niwo ubeshejeho umubiri wose kuko amaraso ntiyagera mu ngingo zitandukanye atawunyuzemo. Umutima uramutse ugize ikibazo, imitsi ikifunga ukavanga amaraso mabi n'ameza, icyo gihe umubiri ntiwabaho.

Umugore iyo ahindutse akamenya umuhamagaro we, urugo rwose rubaho neza. Kugira ngo haboneke abana beza ni uko umugore aba ari muzima kuko ni we utwita, akanonsa.

Burya iyo bavuga ururimi kavukire bavuga urw'umugore (mother tongue) ntabwo bavuga urw'umugabo, bishatse kuvuga ko ururimi umugore yonkeje avuga ni rwo umwana akurana akenshi.

Biba ikibazo iyo umugore atwise inda ahangayitse, arira, ibi byose abisangiza umwana uri mu nda byikubye kabiri, iyo umubyeyi yonsa umwana ikintu cyose afite mu mutima agiha umwana. Urugero niba umubyeyi agira urwangano, umwana we bishobora kwikuba kabiri, mbese ingeso zose yanze guhindukaho azazisangiza umwana we.

Umugore akwiye kuba afite ubuzima buva kuri Kirisito kuko na we atanga ubuzima ku bantu benshi: abana, abakozi, abashyitsi, abo bakorana. Iyo yakiriye guhinduka, imbaraga n'ibindi, ibyo byose abisangiza abana kandi bakavamo abantu b'umumaro.

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite bya Pasiteri Habyarimana Désire

Umva n'izi nyigisho:

Wari uziko umugore ari umutima w'urugo?

Ni gute umugore w'umukristo yakuzuza inshingano ze mu rugo?

Source: Igihe.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ese-umugore-ubereye-urugo-akwiye-gutegurwa-gute.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)