Mu mibereho ya buri munsi, nk'abakristo, hari gahunda Imana ishaka ko tugenderaho hatabayeho kwigomeka. Akenshi iyo turi mu mibababaro tuba dushaka guca mu nzira za bugufi kugira ngo tubashe gukemura ikibazo cyacu, ariko ni ngombwa kwemera kugendera kuri gahunda y'Imana.
Farawo amaze kureka ubwo bwoko bugenda, Imana ntiyabacisha mu nzira inyura mu gihugu cy'Abafilisitiya nubwo ari yo busamo, kuko Imana yibwiraga iti"Abantu be kwicuza ubwo bazabona intambara, ngo basubire muri Egiputa". Ahubwo Imana ibagendesha ibizigu, ibacishe mu nzira inyura mu butayu ikajya ku nyanja itukura, Abisirayeli bava mu gihugu cya Egiputa bafite intwaro (Kuva 13:17-18).
Imana iduha ibyiringiro n'inzozi ko ibintu bimwe na bimwe bizabaho mu buzima bwacu, ariko ntabwo buri gihe itumenyesha igihe nyacyo cyo gusohora kw'imigambi yayo. N'ubwo bitesha umutwe kutamenya igihe ntarengwa, ariko akenshi nibyo bituma dukomeza gutegereza.
Iyo twemeye gahunda y'Imana, twiga kwizera no kwishimira ubuzima, mugihe Imana iba irimo gukemura ibibazo byacu. Mu gitabo cyo Kuva 13: 17-18 hatubwira ko mu rugendo rwabo bagana mu Gihugu cy'Isezerano, Imana yatumye Abisirayeli bafata inzira igoye kandi yoroheje cyane, kuko yari izi ko batiteguye kuyinjiramo. Babanje kunyura mugihe cy'amahugurwa kugira ngo batozwe kandi bagombaga kubaho mu bihe bigoye cyane.
Mugihe twemeye kugendera muri gahunda y'Imana, twiga kuba mu kwizera no kwishimira ubuzima
Ni nako bimeze mubuzima bwacu, Iyo tunyuze mugihe cy'amahugurwa, Imana idusaba gusa gukora ibyo idusaba kandi mugihe idusabye, tutabajije ibibazo cyangwa ngo tugerageze kugenzura byose.
Igihe bizafata ntabwo kitureba, icyo tugomba kumenya ni uko twiyemeza kugendera mu nzira Imana ishaka no kwitoza kubahiriza gahunda y'Imana.
Isengesho ry'uyu munsi
Mwami, ndashaka kugandukira gahunda yawe. Ntabwo buri gihe ndabyumva ariko nzi ko inzira zawe zitunganye. Ndakwizeye byimazeyo, unyogerere imbaraga kugira ngo mbashe kukwizera no kugendera mu nzira zawe zitunganye. Amen.
Source: www.topchretien.com