Abakirisitu benshi bizera kandi bakemera ko hazabaho imperuka y'Isi kandi ikazakurikirwa n'urubanza, kandi bakemera ko urwo rubanza ruzacibwa hashingiwe ku mirimo umuntu wese akora akiri muzima.
Muri iyi nyandiko nejejwe no kubaganiriza ibirebana n'urubanza rwa nyuma n'icyo ijambo ry'Imana ribivugaho kuko benshi babivuga ukundi, ndetse hari abaheze mu rungabangabo n'ubwoba budashira, kandi kudasobanukirwa ukuri bizatuma benshi batsindwa n'urwo rubanza umugabane wabo ube gutabwa mu nyanja yaka umuriro kandi bari bazi ko ari abagenzi bajya mu ijuru.
Yohana na Daniel bahurije ku kugaragaza uko bizagenda ku munsi w'urubanza rwa nyuma: Bagaragaje ko abantu bose bazateranira imbere y'intebe y'Imana maze ibitabo bibumburwe bacibwe urubanza ruhwanye n'ibyanditse muri ibyo bitabo.
Ni ngombwa kumenya neza ibyo bitabo n'ibizaba byanditsemo. Intumwa Pawulo yandikiye Timoteyo amubwira ko ijambo ry'Imana ryatanzwe kugira ngo umuntu w'Imana abe atunganye afite ibimukwiriye byose.
'Kugira ngo umuntu w'Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.' (2 Timoteyo 3:17) kandi na Petero yagarutse ku byo umuntu w'Imana agomba kuba afite ngo abe ashyitse maze agahagarara imbere y'ubwiza bw'Imana adatsinzwe n'urubanza. (2 petero 1:5-9), Kwizera ni ngombwa ariko na none hari ibyo tugomba kongera ku kwizera Yesu Kirisitu kugira ngo 'tube abantu b'Imana bashyitse, bafite ibibakwiriye byose kandi bakora imirimo myiza yose'.
Iyo mirimo myiza yose rero izacibwa imanza hashingiwe ku byanditse muri bya bitabo bizabumburwa aribyo:
Igitabo cy'ubugingo (Ibyahishuwe 20:15)
Iki ni igitabo cyanditsemo abantu bose bakijijwe ku bwo kwizera amaraso y'umwana w'intama w'Imana. Kwizera agakiza k'ubuntu muri Kirisitu Yesu ni cyo cyonyine gituma umuntu yandikwa muri iki gitabo.
Yesu yaravuze ati 'Uwizeye ahabwa ubugingo utamwizeye acirwaho iteka' (Yohana 3:18). Iyo umaze kwizera wandikwa mu gitabo cy'ubugingo hanyuma ibyo ukora bituma uba umuntu w'Imana ushyitse nabyo byandikwa mu bindi bitabo.
Ubugingo ntibukorerwa, ntibusengerwa kandi nta kindi wakora haba kubahiriza imihango y'idini, haba kugira ishyaka ku kintu cyose, cyeretse kwizera umurimo wo gucungura ikiremwamuntu Yesu yakoreye ku musaraba.
Kwizera ni ukwakira imbabazi Imana yagiriye umunyabyaha ibicishije mu gutanga igitambo gikwiriye aricyo Yesu Kirisitu wavuye mu ijuru, akabaho imibereho yo gukiranuka nyamara agapfa urupfu rw'ibivume n'abagome, agahambwa, akazuka akajya mu ijuru akaba yicaye uburyo bw'Imana Data kandi yicaranye abo yacunguye bose. (Abefeso 2:1-10).
Igitabo cy'urwibutso cyangwa igitabo cy'imirimo (Zaburi 56:8, Zaburi 139:4, Malaki 3:16)
Iki gitabo cyandikwamo imirimo yose dukoze yaba myiza cyangwa mibi irandikwa kandi ku munsi w'urubanza iki gitabo kizabumburwa. Pawulo yandikiye abakorinto ababwira uko bizagenda igihe imirimo yabo izashyirwa ku gipimo.
Ati 'Ariko umurimo w'umuntu mushya azabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa ariko nk'ukuwe mu muriro. ' (1 Abakorinto 3:15), ibi bisobanura uburyo abantu bazajya mu ijuru ariko badahuje ingororano bamwe bazaba batamijwe amakamba abandi bameze nk'umushumi wokowe mu muriro.
Igitabo cy'umutimanama (Abaroma 2:15-16)
Iki gitabo cyandikwamo impamvu yose yo mu mutima wawe yaguteye gukora igikorwa runaka kigaragarira abantu, kibe cyiza cyangwa kibi. Buri muntu wese agira umutima nama uyobora ibikorwa bye, hari abantu bakora ibitandukanye n'ibyo umutima nama wabo wabemeje agakora igikorwa cyitwa cyiza mu maso y'abantu nyamara mu mutima we hari ibitandukanye aha rero Imana yo icira urubanza ibyo umutimanama wawe wemera kuruta ibikorwa wakoze.
Pawulo uyu mutimanama yawise umwuka wacu. Ati 'Umwuka w'Imana ubwe ahamanya n'umwuka wacu ko turi abana b'Imana' (Abaroma 8:16) .
Igitabo k'ibyanditswe byera cyangwa Igitabo cy'Ijambo rya Kirisitu (Yohana 12:48)
Iki gitabo cyandikwamo ibyo wakoze byose bigereranyijwe n'icyo ijambo ry'Imana ribivugaho. Ubundi igikorwa cyose gihabanye n'ibyanditswe byera ni impfabusa kandi nta n'ingororano bizahabwa bizatsindirwa mu rubanza.
Igitabo cy'Amategeko (Abagalatiya 3:10-12)
Iki gitabo cyandikwamo amategeko yose wemeye kugengwa nayo mu buzima bwawe, uhereye kuri Mose kugeza uherutse gushyiraho umukono bwa nyuma.
Amategeko yose yaba aya koperative, ikibina, akazi, ishyaka, korali, itorero, ayo gushyingiranwa, ayo kwishingira abantu n'andi, wemeye ukayarahirira ukayashyiraho umukono agushyira mu rubanza iyo utayubahirije. Ni yo mpamvu ari byiza ko mbere y'uko wemera ibintu, ubirahirira, ubishyiraho umukono uba ugomba kubanza kwemezanya n'umutimanama wawe ndetse ukabishyira ku munzani w'ijambo ry'Imana ukareba ko bitabusanyije naryo kuko kubyemera ntubishyire mu bikorwa bigushyira mu rubanza.
Aha niho dusanga ya mategeko y'imyitwarire n'ibindi biba mu madini benshi babarizwamo. Iyo ubyemera ukaba warabirahiriye kutabikora bizagushyira mu rubanza.
Ariko niba bitabusanya n'ijambo ry'Imana kandi umutimanama wawe ukaba wemeranya nabyo ni byiza kubikora ariko si byiza gucira urubanza abatabikora nk'uko ubikora.
Igitabo cy'ubushake bw'Imana cyangwa cy'ibyo Imana yagambiriye (Zaburi139:16, ibyakozwe n'intumwa 20:27)
Iki gitabo cyandikwamo ibyo Imana yagambiriye ku buzima bwa buri muntu wese kandi adashobora kugira icyo abikoraho ngo abihindure n'imyitwarire ya buri muntu mu kwakira ubu bushake bw'Imana ku buzima bwe.
Imyitwarire y'umuntu wese imbere y'ubu bushake bw'Imana ku mibereho ye nabyo bizamushyira mu rubanza. Yesu yagarutse kuri ubu bushake bw'Imana ari kwigisha abigishwa be gusenga agira ati:' Ubwami bwawe buze, Ibyo ushaka bibeho mu Isi, nk'uko biba mu ijuru.' (Matayo 6:10).
Yobu yasobanukiwe iby'ubu bushake aravuga ati:' Naho yanyica napfa nyiringira, nubwo bimeze bityo, inzira zanjye nzazikomeza imbere yayo.' (Yobu 13:15)
Kwizera no kuyoborwa n'umwuka ni byiza kandi ni iby'ingenzi ariko dukwiye no kugira umwete mu byo kumenya no kwiga Ijambo ry'Imana kugira ngo tube abantu bayo bashyitse batazatsindwa n'urubanza ku munsi w'amateka.
Urinzwenimana Mike
Source : https://agakiza.org/Ese-witeguye-gute-urubanza-rwo-ku-munsi-w-imperuka.html