FERWAFA yahuguye abaganga ba Rwanda Premier League #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa kabiri tariki 29 Ukuboza 2020 ku kicaro gikuru cya FERWAFA habereye amahugurwa y'abaganga b'amakipe y'ikiciro cya mbere ''Rwanda Premier League''.

Ni amahugurwa yateguwe na FERWAFA mu rwego rwo guhugura abaganga b'amakipe y'Ikiciro cya mbere mu bagabo uburyo bwo kurwanya imvune z'abakinnyi ndetse no kurwanya Covid-19 mu gihe cy'amarushanwa.

Aya mahugurwa yatanzwe n'impuguke mu buvuzi akaba n'umuyobozi wungirije wa Komisiyo y'ubuvuzi muri CAF Dr Yacine ZERGUINI afatanyije na Dr Moussa HAKIZIMANA usanzwe ari Komiseri w'ubuvuzi muri FERWAFA.

Dr Yacine Zerguini yavuze ko aya mahugurwa ari ingirakamaro ku baganga b'amakipe ndetse n'abakinnyi muri rusange: ''Nishimiye ubwitabire bwanyu, biragaragaza ko mwese mufite ku mutima ubuzima bw'abakinnyi bo mu Rwanda. Nifuza ko ibyo tugiye kubigisha mubifata neza kuko bizabafasha mu kurinda imvune za hato na hato zigenda zituruka cyane cyane ku mikino ihekeranye muri ibi bihe bikomereye isi yose, ikindi ni uko mufite inshingano zo gushyiraho ingamba zo kurwanya icyorezo cya Covid-19''.

Abaganga bose bitabiriye aya mahugurwa babanje gupimwa Covid-19 hifashishijwe uburyo bwa Rapid Test.



Source : http://ferwafa.rw/spip.php?article2776

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)