Fondation Ndayisaba yasangiye iminsi mikuru n'abana yasubije mu ishuri ibakuye ku muhanda - IGIHE.com #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muryango usanzwe utegura ibikorwa nk'ibi buri mwaka, aho kuri iyi nshuro wifatanyije n'abana batandatu bo mu Turere twa Musanze mu Majyaruguru ndetse na Rubavu mu Burengerazuba

Abana batandatu bifurijwe Noheli nziza n'Umwaka mushya wa 2021 baturuka mu miryango ikennye ari nayo ntandaro yatumye bayivamo bakajya kuba ku muhanda, ariko kuri ubu bakaba barayisubiyemo babifashijwemo na Foundation Ndayisaba 'NFF'.

Muri iki igikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki ya 27 Ukuboza 2020, aba bana bahawe ibyo kurya birimo umuceri, amavuta yo guteka, kawunga, isukari, isabune n'ibikoresho by'ishuri nk'ibikapu n'ibindi.

Bane muri abo bana bose, basubiye mu ishuri mu gihe abandi babiri Ndayisaba Fabrice Foundation iri gushaka ubushobozi ngo nabo bazabashe gusubira mu ishuri nka bagenzi babo.

Ecole Maternelle Fondation Fabrice ni ishuri riri muri Kicukiro ryatangiye muri Mutarama uyu mwaka mu rwego rwo kurushaho guha uburere abakiri bato nk'imwe mu ntego z'uyu muryango.

Ndayisaba Fabrice Foundation yatangijwe na Ndayisaba Fabrice mu 2008 ubwo yigaga mu mashuri abanza, ariko itangizwa ku mugaragaro na Senateri Musabeyezu Narcisse mu mwaka wa 2008, aho intego zayo ari uguhuza abana, kubafasha kugira uburere no gukunda igihugu binyuze mu mikino n'imyidagaduro.

Uyu muryango usanzwe kandi utegura icyumweru cyihariye cyo kwibuka abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa ngarukamwaka kigirwamo uruhare n'ibigo by'amashuri bitandukanye hagati ya Kamena na Nyakanga.

Ubuyobozi bw'Ishuri ry'Incuke rya Fondation Fabrice bwasangiye Noheli n'abana bafashijwe n'uyu muryango kuva ku muhanda bagasubira mu ishuri
Abana batandatu bagenewe ibiribwa n'ibikoresho by'ishuri
Ndayisaba Fabrice uyobora umuryango NFF watangijwe mu 2008



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/fondation-ndayisaba-yasangiye-iminsi-mikuru-n-abana-yasubije-mu-ishuri-ibakuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)