Iyi mpanuka yabaye mu masaha y'umugoroba wo ku wa Kabiri tariki 8 Ukuboza 2020, iyi Fuso n'ubundi y'uruganda rwa Agashyinguracumu Ltd yageze muri aka gace gahanamye cyane ikarenga umuhanda ikamanuka hepfo cyane mu ishyamba.
Iyi modoka yibaranguye muri iri shyamba amakaziye yari arimo yose arangirika cyane ko yagiye asigara mu nzira uko imodoka yagendaga igonga ibiti, gusa imodoka yo yangiritse bikomeye iba ubushwangi.
Amakuru yatanzwe n'abaturage bahise bahagera bavuze ko abari bari muri iyo modoka bakomeretse ariko ntawitabye Imana.
Reba video y'imirwano yahabereye n'uburyo aba baturage bari basinze..
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu abaturage benshi bari basinze ndetse havutse n'imirwano ishingiye kuri ubwo businzi dore ko hari abahise bahagera impanuka ikimara kuba bagatangira kunywa muri uwo mugoroba.
Abaganiriye na UKWEZI mu buryo bw'amajwi n'amashusho bavuze ko hari umugabo wari ufite inkoni arimo kubakubita. Gusa uwo mugabo we yashimangiye ko bazimurindishije ari nayo mpamvu yafashe inkoni agakubita abashaka kuzinywa.
Uyu mugabo wagaragaraga nk'uwasinze yavuze ko impamvu ari gukubita aba bantu ari uko bari gushaka gusahura izi nzoga kandi we bazimurindishije.
Umwe mubo yakubise yagize ati 'Nari mvuye guhinga hariya hepfo nje kureba ibyabaye hano, mu kugera hano nari mpagararanye n'uyu muhungu ahita ankubita inkoni.'
Undi wavugaga nawe ameze nk'uwasinze dore ko yavugaga igifaransa cyinshi yagize ati 'Mpageze nkererewe ariko usibye ko abantu ubona umuntu yagize ibyago, ukagira ngo wowe ntiwakagira, uyu ari mu kazi ariko ntakitwaze ingufu z'ikirenga. Abantu benshi basinze nibyo batangiye kunywa izi nzoga nimugoroba.'
Aka gace imodoka yakoreyemo impanuka ntabwo gatuwe dore ko ari mu ishyamba ariko ubwinshi bw'abaturage bari bahageze bwatera kwibaza aho bavuye ariko umwe mu bari bahari yavuze ko bagiye batumanaho niba umwe aje mu ishyamba gusenya inkwi, agahita aza kunywa, uwari ugiye guhinga gutyo gutyo.
Umukozi w'uru ruganda rwa Agashyinguracumu Ltd yavuze ko kubw'amahirwe nta muntu wapfuye mu bantu batatu bari bari muri iyi modoka. Babiri baracyari kwa muganga mu gihe umwe yatashye.
Uyu mugabo yavuze ko ibintu byose birimo imodoka n'ibyo yari ipakiye byangiritse ndetse iyi modoka ngo yacagaguye ibiti bigera muri 30.
Reba video y'imirwano yahabereye n'uburyo aba baturage bari basinze..