Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo, Nsabimana M. Desire yahamije amakuru y'urupfu rw'umugabo witwa Murangwa Omar wo muri uyu murenge mu kagari ka Gasagara, umudugudu wa Rugagi, wapfuye kuri uyu wa Gatandatu 12 Ukuboza 2020, yitwikishije lisansi.
Uyu mugabo ngo yari asanzwe afitanye amakimbirane n'umugore we, kuburyo ngo byari byaratumye agenda ava muri urwo rugo akajya kuba iwabo i Rwamagana.
Kwiyahura k'uyu mugabo byabaye ubwo yari agarutse aho umugore we asigaye aba agasanga hafunze.
Gitifu Nsabimana yavuze ko ubwo uyu mugabo yageraga mu rugo rw'uwo mugore we agasanga hafunze, yahise anywa lisansi yari afite indi akayisukaho ubundi akicanaho umuriro.
Yagize ati 'Yagarutse aho umugore bari baramuhaye ho kuba, agezeyo ngo asanga harafunze hari aho yagiye, ubwo ariko yari yavuye Kabuga yaguze lisansi mu kajerekani, ibyo ari byo byose numva ko yari yabiteganyije. Ubwo ahageze asanze hakinze lisansi imwe ngo aranyinywa indi ayisukaho, ubwo yirasiraho umuriro.'
Amakimbirane uyu mugabo yari afitanye n'umugore we, ngo yari ashingiye ahanini ku kuba umugore yamucaga inyuma.
Nsabimana yavuze ko hari hashize igihe uwo mugabo yaragiye, ngo ubwo nibwo yari agarutse, bikavugwa ko ngo yasanze umugore ataracitse ku ngeso, ngo bishobora kuba ngo ari yo mpamvu yatumye ahitamo kwiyambura ubuzima.
Murwangwa Omar bakundaga kwita Misago, ngo yari afitanye n'umugore abana babiri.
Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Gasabo-Umugabo-yitwikishije-lisansi-kugeza-ashizemo-umwuka