Iyi nzu yayishyikirijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Ukuboza 2020 mu Mudugudu w'Akagarama mu Kagari ka Bushobora mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo.
Ubusanzwe uyu mukecuru yabaga ahantu mu mazi mu manegeka ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bumukurayo bumucumbikishiriza mu baturanyi, abo mu rwego rwa Dasso biyemeza kwishakamo ubushobozi bakamwubakira inzu ari nayo bamushyikirije.
Inzu yahawe ngo yatwaye arenga miliyoni 3 Frw yose yatanzwe n'aba Dasso, ikaba igizwe n'ibyumba bitatu n'uruganiriro, intebe nziza zo mu nzu, ibitanda n'ibiryamirwa, ifite kandi igikoni, urukarabiro n'ubwiherero.
Mukangwije Thérèse mu marangamutima menshi yashimiye ubuyobozi bwamufashije akava aho yari atuye mu mazi kuri ubu akaba agiye gutangira kuryama mu nzu irimo sima ndetse anafite intebe nziza mu ruganiriro rwe.
Aganira na IGIHE yagize ati 'Ndashimira ubuyobozi rwose kubona umukecuru nkanjye w'imyaka 80 nubakirwa inzu y'amasaziro, nabashimiye rwose Imana izabahe umugisha, ndashimira na Perezida wacu nabaga ahantu habi rwose none ubu ngiye kurara ahantu heza hazatuma nsaza neza.'
Yavuze ko aho yari atuye mbere amazi yirekaga mu nzu ku buryo na we yahoraga ahangayitse none ubu ngo abashinzwe umutekano bamwubakiye inzu nziza cyane yishimiye kuzasaziramo.
Umuyobozi wa Dasso mu Karere ka Gatsibo, Rugiranka Gaspard, yavuze ko bashyize hamwe imbaraga n'ubushobozi kugira ngo bubakire uyu muturage wari utuye mu manegeka mu rwego rwo kunganira leta mu gufasha abadatuye aheza.
Yashimiye bagenzi be ku bwitange bwabaranze avuga ko ibikorwa nk'ibi byo gufasha abaturage bizahoraho.
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Kantengwa Marry, yashimiye DASSO ku gikorwa cyiza bakoze cyo kubakira uyu mukecuru wari umaze igihe kinini aba mu manegeka n'abaturage batanze umuganda mu kubaka iyi nzu.
Yasabye umukecuru wubakiwe inzu kuyifata neza, akayigirira isuku ikamubera amasaziro meza.
Uretse inzu uyu mukecuru yubakiwe yanahawe ibikoresho byo mu nzu birimo intebe, ibitanda, matelas, ibitenge byo kwambara n'ihene yo korora izamuha ifumbire.