Gukorera hamwe nk’umuntu umwe- Umuhigo Munyeshyaka Vincent yinjiranye muri BDF - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Ukuboza 2020, Munyeshaka yahize kurushaho kumenyekanisha ibikorwa bya BDF mu baturage no kugaragaza ishusho yayo nk’ikigo kigamije gushyigikira iterambere ry’umuturage.

Inama y’Abamisitiri yateranye ku wa 15 Ukuboza 2020 niyo yagize Munyeshaka Vincent Umuyobozi Mukuru wa BDF, Semigabo Rosalie ahabwa kumwungiriza.

Aba bayobozi baje gukomereza aho abandi bari bagejeje mu gushyigikira imishinga ya ba rwiyemezamirimo muri gahunda ya Leta yo gutanga inguzanyo ku mishinga iciriritse no guhanga imirimo mishya.

Munyeshaka Vincent yavuze ko abakozi ba BDF bose bakwiye gukorera hamwe nk’umuntu umwe mu rwego rwo guhuza imbaraga kugira barusheho gutanga serivisi nziza.

Yagize ati “Buriya hari ingingo dukwiye kugenderaho nko gukorera hamwe nk’umuntu umwe, abakozi bose tugahuza imbaraga n’umutima kugira ngo turusheho gushyigikira iterambere ry’umuturage.”

Yakomeje avuga ko hazabaho kumenyekanisha no gusobanura neza icyo BDF ari cyo kugira ngo hakurweho urujijo mu baturage bafata iki kigega uko kitari bikaba byavamo kucyitegaho ibidashoboka.

Ati “Hari ikibazo cyabaye aho abantu bumvaga ko BDF ishoboye byose, ko yakora byose byamara kugenda gutyo ugasanga guhuza ubushobozi buhari n’ibyifuzo by’abantu bigorana. Biradusaba ko tuzajya tubamenyesha ubushobozi dufite ndetse n’uko tuzabukoresha.”

Muri iki gikorwa, hanahererekanyijwe ububasha hagati y’Uwari uyoboye Inama y’Ubutegetsi ya BDF, Rugamba Egide na Rwigamba Eric wamusimbuye.

Rwigamba Eric yavuze ko abakozi bose bafite inshingano zo gukorera hamwe mu rwego rwo gutanga serivisi nziza ku baturage.

Ati “Buri mukozi wese akwiye kumva ko akwiye kugira umusanzu atanga mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda tugakorera hamwe mu gukomeza gushyigikira iterambere ry’umuturage.”

Abayobozi bacyuye igihe basabye ababasimbuye gukomereza aho bari bageze no gukosora ibitaragenze neza.

Rugamba Egide wahoze ari mu Nama y’Ubutegetsi ya BDF yavuze ko hari ibikorwa bikomeye bagezeho birimo kwigisha abantu uko batangiza imishinga yabo.

Ati “Hari byinshi twakoze ariko igikomeye ni uguhanga imirimo no kwigisha abaturage kugira imishinga yabo ibabyarira inyungu, ntekereza ko abayobozi bashya bazakomerezaho.”

“Ikindi nabwira aba bayobozi bashya ni uko abantu bafite byinshi bashaka kuri BDF kandi biri hejuru bakwiye kumenya uko basubiza ibi byifuzo by’abashaka ko yagira aho ibageza.”

Kuva BDF yatangira gukora mu mwaka wa 2011 imaze gufasha imishinga irenga ibihumbi 35 ifite agaciro k’arenga miliyari 96 Frw.

Munyeshyaka Vincent ahererekanya ububasha na Umugwaneza Monique wayoboraga BDF by'agateganyo
Rugamba Egide (iburyo) wari mu Nama y'Ubutegetsi ya BDF ahererekanya ububasha na Eric Rwigamba ugiye kuyiyobora
Umuyobozi Mukuru wa BDF, Munyeshyaka Vincent, yavuze ko intego bihaye ari gukorera hamwe nk'umuntu umwe kugira ngo barusheho gutanga serivisi ziboneye ku Banyarwanda
Abayobozi bashya bakiriwe muri BDF
Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya BDF, Rwigamba Eric, yasabye ko abakozi bose bagomba guharanira iterambere ry'abaturage
Umuyobozi wungirije wa BDF, Semigabo Rosalie
Uwari Umuyobozi w'Agateganyo wa BDF, Umugwaneza Monique, mu muhango w'ihererekanyabubasha

Amafoto: Uwumukiza Naniy




source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gukorera-hamwe-nk-umuntu-umwe-intego-y-ubuyobozi-bushya-bwa-bdf-burongowe-na
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)