-
- Komite icyuye igihe irishimira ko shmpiyona yabonye umuterankunga ari we Banki ya Kigali
Nk'uko Mugwiza Desiré wiyamamaza ku mwanya wa Perezida yabitangaje, yashimye icyizere abanyamuryango bakomeje kumugirira.
Yagize ati “Kuba niyamamaje ku mwanya wa Perezida njyenyine ni icyizere abanyamuryango bakimfitiye kandi bifuza ko aho twari tugeze twakomerezaho”.
-
- Mugwiza Desiré wiyamamariza manda ya gatatu yo kuyobora Ferwaba
Yakomeje avuga ko mu myaka itandatu amaze ayobora FERWABA hari urwego imaze kugeraho. Ati “Mu myaka ine ishize Basketball mu Rwanda wari umukino utagira abafana ariko kugera uyu munsi navuga ko tumaze kugira urwego tugeraho mu bijyanye n'ubwitabire ku bibuga. Kigali Arena twayujuje inshuro zirenze eshatu, navuga ko byavuye mu gukora ndetse no kuzamura urukundo rw'umukino”.
Komite yifuza kuyobora FERWABA mu myaka ine iri imibere
Perezida: Mugwiza Desiré
Visi Perezida wa mbere ushinzwe umuryango: Umugwaneza Pascale
Visi Perezida wa mbere ushinzwe amarushanwa: Nyirishema Richard
Umubitsi: Muhongerwa Alice
Umujyanama mubya tekinike: Habimana Umugwaneza Claudette
-
- Umugwaneza Pascale yiyamamaje ku mwanya wa visi perezida wa mbere ushinzwe umutungo
Mu byo FERWABA yishimira byagezweho mu myaka ine ishize, harimo kubona umuterankunga wa shampiyona ‘Banki ya Kigali', habonetse ibikorwa remezo bigezweho nka ‘Kigali Arena', kwakira no gutegura amarushanwa mpuzamahanga kandi akagenda neza, kugarura abakunzi ba Basketball ku kibuga ndetse no gushyiraho amategeko agenga ishyirahamwe ndetse n'amakipe kugira ngo haboneke ubuzima gatozi kandi byagezweho.
Mu byo komite iyobowe na Mugwiza Desiré yifuza gukora mu myaka ine igihe yaramuka itowe, harimo kubaka ibibuga bine byo hanze.
Ku ikubitiro mu myaka ibiri hazubakwa ibibuga bibiri muri Kimironko ku butaka FERWABA ifite. Mu yindi myaka ibiri hazashakishwa ahandi hazubakwa ibindi bibuga bibiri.
Harimo kandi gufasha amakipe kubona abaterankunga no kuzamura urwego rwayo akava mu cyiciro cy'abatarabigize umwuga akajya mu cy'ababigize umwuga.
Hari ukwifashisha amarushanwa ya NBA Jr League, umwiherero w'abana ukorwa buri mwaka ndetse n'umwiherero wa Giant of Africa mu guteza imbere umukino bihereye mu bana.
-
- Nyirishema Richard ku isonga y'abategura amarushanwa muri FERWABA
Harimo no kubaka ishuri ry'umukino wa Basketball (Basketball Academy) mu bakobwa n'abahungu. Hari ibiganiro byabaye hagati ya FERWABA na NBA kugira ngo harebwe aho iryo shuri ryashyirwa hagati ya Lycée de Kigali na Green Hills Academy. Nyuma yo gutorwa bizahita bishyirwa mu bikorwa.
Hakaba no gushyiraho shampiyona y'icyiciro cya kabiri no kugarura imikino ihuza za kaminuza.
Tubibutse ko amatora ya komite nyobozi ya FERWABA azaba kuwa Gatandatu tariki ya 12 Ukuboza 2020 saa yine za mu gitondo kuri Onomo Hotel mu Mujyi wa Kigali.
Mugwiza Desiré wiyamamaje ku mwanya wa Perezida akaba amaze kuyobora manda ebyiri, amategeko akaba yemerera umuyobozi kuyobora manda eshatu zitongerwa bikaba ari muri urwo rwego Mugwiza Desiré yifuje kongera kuyobora FERWABA.
source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/gutangiza-icyiciro-cya-kabiri-no-gushakira-amakipe-abaterankunga-intego-za-komite-yifuza-kuyobora-ferwaba