Guverineri Munyantwali yagaragaje icyatumye Intara ayobora iza inyuma mu kwesa imihigo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Guverineri Munyantwali Alphonse
Guverineri Munyantwali Alphonse

Ni imihigo yamuritswe na Minisitiri w'Intebe tariki ya 30 Ukwakira 2020 hagaragazwa uburyo inzego za Leta zashyize mu bikorwa imihigo zahize.

Minisitiri w'Intebe yagaragaje ko Intara y'Uburengerezuba yaje mu Ntara za nyuma mu mihigo y'umwaka wa 2019/2020, umwanya utarashimishije abatuye iyi Ntara kuko ifite ubushobozi bwatuma igera ku mwanya mwiza mu mihigo ndetse abaturage bakavuga ko baba bashyize mu bikorwa ibisabwa, bakaba batumva impamvu Intara n'uturere twabo biza ku mwanya wa nyuma.

Intara y'Uburengerazuba ifite imipaka y'ubutaka irenga irindwi kandi ikoreshwa mu guteza imbere ubuhahirane, ikagira ikiyaga cya Kivu gikoreshwa mu buhahirane n'ubworozi bw'amafi, igira ubutaka bwera cyane ndetse n'umusaruro ukabona isoko, ikigira umuhanda wa Kaburimbo uhuza uturere hamwe na pariki eshatu ikoraho zose zigira uruhera mu mibereho y'abaturage.

Nubwo ifite byinshi biyinjiriza ntibiyibuza kuba iyambere ifite abaturage bakennye n'abana bagwingiye ibintu bigira uruhare mu gutuma igira amanota mabi, igira abaturage batuye mu mazu ameze nka nyakatsi, abaturage batagira ubwiherero, abaturage barwaye amavunja, hamwe n'abana benshi bata amashuri hamwe n'abana b'abakobwa b'abangavu baterwa inda zitateguwe.

Amakosa abaturage bavuga ko berwa n'abayobozi batabegera, nubwo hari abaturage baba bantibindeba.

Imihigo yagaragajwe na Minisitiri w'Intebe tariki 30 Ukwakira, igaragaza ko Intara y'Uburengerazuba iherekeza izindi zose mu mihigo n'amanota 60,81%, mu gihe Intara iza ku mwanya wa mbare ari Intara y'Iburasirazuba n'amanota 73,76%, Intara y'Amajyepfo yabaye iya kabiri n'amanota 73,58%, Umujyi wa Kigali wagize amanota 72,05%, Intara y'Amajyaruguru yagize amanota 61,27%.

Nubwo abayobozi badahita basobanura icyadindije imihigo yabo, Guverneri w'Intara'Uburengerazuba, avuga ko hari ibibazo byatumye iyi Ntara itagera kubyo yari yahise birimo icyorezo cya COVID19 cyibasiye uturere twa Rusizi na Rubavu ndetse tukamara igihe kinini muri Guma mu rugo.

Ibiza byibasiye uturere tugizera y'Uburengerazuba bikangiza bimwe mu bikorwa byari byakozwe hamwe no kwangiriza abaturage bigatuma babura ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo basabwa, ariko hari n'amasoko atinda gutangwa bikadindiza ibikorwa, hamwe n'abaturage badashyira mu bikorwa imihigo basabwa.

Guverineri Munyantwali Alphonse avuga ko hari imihigo ishyirwa mu bikorwa n'abaturage hamwe n'isaba gutanga amasoko kandi ko iyo hari utubahirije ibyo asabwa bituma uturere tutagera ku manota meza.

Agira ati, « imihigo myinshi burya 80% igirwamo uruhare n'abaturage, kandi akarere kayesa iyo abaturage bayigizemo uruhare nkuko hari isaba gutanga amasoko, urebye rero hari abaturage batakoze ibyo basabwe, hari amasoko yatinze gutangwa, hari ibiza byangije ibikorwa byakozwe ndetse n'icyorezo cya COVID19 hari ibyo cyadindije. »

Munyantwali avuga ko nubwo Intara ayoboye yagize ibibazo atabyitwaza kuko imihigo bivuze gukorera mu ngorane ugahangana nazo ukagera kubyo wiyemeje, avuga ko bizeye ko umwaka wa 2020/2021 bazarenga imbogamizi bakagera ku mwanya mwiza.

Agira ati, « abayobzi n'abakozi habe gufatanya no gukurikirana ibikorwa bikorerwa ku gihe harimo no gufatanya n'abaturage kugira ngo dushobore kwesa imihigo birenze igipimo cy'umwaka ushize. »

Minisitere ishinzwe gucunga ibiza MINEMA igaragaza ko mu biza by'umwaka wa 2019 byagaragaye mu Ntara y'Uburengerazuba byahitanye abantu 38, bikomeretsa abantu 111, byangiza inzu 985, bisenya ibyumba by'amashuri 75, imihanda 11, insengero 8, ibiraro 15, inzu z'ubuyobozi 4 n'imiyobora y'amazi meza 5.

Iyi Minisitere igaragaza ko mu mwaka wa 2020 nabwo ibiza mu Ntara y'Uburengerazuba byahitanye abantu 111, bikomeretsa 121, bisenya inzu 2830, ibyumba by'amashuri 12, ivuriro 1, imihanda 31, insengero2, ibiraro16.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/guverineri-munyantwali-yagaragaje-icyatumye-intara-ayobora-iza-inyuma-mu-kwesa-imihigo
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)