Hahirwabasenga ukekwaho gusambanya umwana agatoroka arahigishwa uruhindu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru yatanzwe avuga ko Hahirwabasenga yakoze iki cyaha cyo gusambanya umwa utarageza imyaka y'ubukure ku wa 13 Mata 2020.

Ifito yashyizwe ahagaragara na RIB irimo n'imyirondoro y'uyu musore igaragaza ko ababyeyi be ari Bahati na Mukayizere Alphonsine.

Uyu musore wavutse ku wa 1 Mutara 1999, akaba icyaha yaragikoreye mu Mudugudu wa Mitabo, Akagari ka Gaseke mu Murenge wa Kabaya, Akarere ka Ngororero.

RIB yasabye abanyarwanda ko uwamubona yatanga amakuru akabimenyesha ubuyobozi bw'ibanze bumwegereye cyangwa sitasiyo ya Polisi cyangwa iya RIB imwegereye.

Hanatanzwe numero za telefone zitishyurwa harimo iya RIB ya 166 ndetse n'iya Polisi ya 112.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Hahirwabasenga-ukekwaho-gusambanya-umwana-agatoroka-arahigishwa-uruhindu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)