Hakenewe miliyari 2.5 zo kwishyura ahazagurirwa ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho iri mu mishinga yo kuvugururwa no kwagurwa
Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho iri mu mishinga yo kuvugururwa no kwagurwa

Yanabigaragaje mu rwandiko yanditse tariki 28 Ugushyingo 2020, abwira abakirisitu n'abandi bantu bakunda Kibeho, kimwe n'abandi bose bafite umutima mwiza, ko hakenewe miliyari ebyiri na miliyoni 531 n'ibihumbi 200 n'amafaraga 731 y'u Rwanda, yo kwishyura abafite ibikorwa ahazagurirwa ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho.

Barateganya ko iyi ngoro izagurirwa ahagana ku gasozi ka Mpunge ahubatse Radiyo Mariya, ikazagera ku nzu z'ubucuruzi ziri iruhande rwa Radio Mariya, kumanuka kugera kuri Sacco ya Kibeho no hafi y'isoko na gare.

Izaba iri ku buso bwa hegitari zibarirwa muri 20, kandi ubu ngubu iri kuri hegitari eshanu gusa.

Aho hose hazashyirwa inyubako zinyuranye harimo iya Bazilika nyirizina izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye, n'abandi ibihumbi 100 mu kibuga.

Hazubakwa kandi inzu y'imikino (amphithéatre), inzu y'ubumwe n'ubwiyunge, inzu ndangamateka y'amabonekerwa ya Kibeho, ahagurishirizwa ibitabo n'ibindi bikorwa by'ubuyoboke, amacumbi, ahabera inama (salle) kimwe na kiliziya zizajya zisengerwamo n'abatavuga Ikinyarwanda.

Musenyeri Célestin ati “Ni mu rwego rwo kugira ngo abavuga izindi ndimi nk'Igifaransa, Igiswayile n'Icyongereza ndetse n'Ikidage na bo bazajye babasha kumva misa igihe cyo gukora urugendo nyobokamana rwihariye.”

Musenyeri Hakizimana anavuga ko bifuje ko ahakorera Polisi na RIB i Kibeho, kimwe n'ahakorera urukiko rw'ibanze rwa Kibeho umuntu yavuga ko ubu haherereye mu marembo y'ingoro ya Bikira Mariya, na ho bahagurira iyi ngoro, ariko ko kugeza ubu batarabyemererwa n'ubwo banditse amabaruwa abisaba.

Ibi kandi ngo bigamije kugira ngo kariya gace kose bateganya kwaguriramo ingoro ya Bikira Mariya kazabe agace gatuje, k'isengesho, kativanzemo ibindi byarangaza abaje gusenga nk'utubari cyangwa utubyiniro.

Ku kibazo cyo kumenya niba bizaborohera kubona ziriya miliyari ebyiri n'igice zikenewe kugira ngo hishyurwe abafite ibikorwa ahazagurirwa Ingoro ya Bikira Mariya, Musenyeri Célestin Hakizimana avuga ko ariya mafaranga azaboneka bitagoranye kuko ari makeya, agereranyije n'umubare w'abakirisitu bafite.

Ati “Ariya ntabwo ari menshi. None se dufite abakirisitu bangahe? Hari inzu Abalejiyo bubatse i Kigali, nta nguzanyo basabye, batanze igiceri cy'icumi gusa, kandi barayujuje. Natwe abakunda Bikira Mariya ni benshi. Nk'umuntu atanze 1000, amafaranga yahita aboneka uwo mwanya. Ahubwo twanayarenza.”

Kuri we ngo ikizagorana ni ukubona amafaranga yo kubaka kandi na yo ngo hari abatangiye kuyegeranya muri Leta Zunze ubumwe za Amerika. Icyakora ngo ayo kwimura abantu namara kuboneka, bazatangira kuyashakisha hirya no hino ku isi.

Inyubako ziteganywa zizatwara amafaranga abarirwa muri miliyari 70 z'amafaranga y'u Rwanda. Igishushanyo mbonera ubu kiri gukorwa, ku buryo hari icyizere ko mu kwezi kwa Nyakanga 2021 kizaba kirangiye.

Hagati aho inkunga zo kubaka zikomeje kwegeranywa, kandi ngo nizimara kuboneka ku rugero rwa 70%, ibikorwa byo kubaka bizahita bitangira.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hakenewe-miliyari-2-5-zo-kwishyura-ahazagurirwa-ingoro-ya-bikira-mariya-i-kibeho
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)