Haracyari imbogamizi mu myigire y'abafite ubumuga - NUDOR #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abahagarariye imiryango nyarwanda y
Abahagarariye imiryango nyarwanda y'abantu bafite ubumuga bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru barebera hamwe imbogamizi zikiriho mu burezi bw'abafite ubumuga

Umuyobozi w'Ihuriro ry'Imiryango y'Abafite Ubumuga (NUDOR), Bizimana Dominique, agaragaza ko abafite ubumuga bashoboye kimwe nk'abandi, ko icyo bakeneye gusa ari uguhabwa ayo mahirwe, bagahabwa ibikoresho byabugenewe, kandi bakagirirwa icyizere.

Uyu muyobozi agaragaza ko mu myigire y'abafite ubumuga hakiriho inzitizi zituma batabona uburezi bukwiye, agasaba ko zakurwaho na bo bakagira uburenganzira nk'ubw'abandi. Icyakora na none ashimira Leta y'u Rwanda ku ntambwe yatewe mu gufasha abafite ubumuga.

Yagize ati “Nshimira Leta y'u Rwanda yaduhaye ububasha, uburenganzira bwo kubona insimburangingo, ubwo kubona umurimo, uburenganzira bwo kwiga nk'abandi kuko kera ntabwo twigaga.”

Bizimana Dominique, Perezida wa NUDOR
Bizimana Dominique, Perezida wa NUDOR

Kimwe mu byo imiryango yita ku bafite ubumuga yishimira cyakozwe, ni ukuba ahantu hatandukanye mu gihugu harubatswe ibikorwa remezo bifasha abafite ubumuga kugera aho baba bifuza kujya. Gusa mu myigire y'abana bafite ubumuga ngo haracyarimo ikibazo gishingiye ku kuba mu mashuri menshi yo mu gihugu nta mfashanyigisho zagenewe abafite ubumuga zihaboneka, hakaba nta n'abarimu baboneka kuri ibyo bigo bafite ubumenyi mu kwigisha abafite ubumuga.

Abahagarariye imiryango yita ku burenganzira bw'abafite ubumuga baherutse kugirana ibiganiro n'itangazamakuru tariki 02 Ukuboza 2020 bagaragaza zimwe muri izo mbogamizi abafite ubumuga bahura na zo mu myigire.

Samuel Munana uyoboye ishyirahamwe ry'abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona, yifashishije umusemuzi, yavuze ko hari nk'aho usanga mwalimu atazi ururimi rw'amarenga bityo ntabashe gufasha wa mwana ufite ubumuga wari ukeneye kwigishwa mu buryo bwihariye.

Ati “Abana 90% bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bavukira mu miryango y'ababyeyi badafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, kandi abo babyeyi ntabwo bazi ururimi rw'amarenga. Ubwo se uwo mwana aziga mu ruhe rurimi? Abarimu bamukosora bakamuha zeru bitewe n'uburyo yanditse, ugasanga abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga baratsindwa cyane.”

Abanyamakuru bagaragarijwe inzitizi abafite ubumuga bagihura na zo cyane cyane mu burezi biyemeza kubikoraho ubuvugizi
Abanyamakuru bagaragarijwe inzitizi abafite ubumuga bagihura na zo cyane cyane mu burezi biyemeza kubikoraho ubuvugizi

Ngo mu ishuri kandi usanga abarimu bagirira impuhwe abafite ubumuga bakagenda babimura batitaye ku bumenyi bimukanye, ugasanga umuntu ufite ubumuga ageze mu mwaka wa nyuma nyamara atarahawe ubumenyi bukwiye.

Ibi ntibiba ku banyeshuri bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga gusa, ahubwo ngo biba no ku bandi harimo abafite ubumuga bwo mu mutwe.

Ni byo Nteziryayo Peter uyobora ishuri rya Gatagara ryigisha abafite ubumuga bwo mu mutwe agarukaho, agasanga ikibazo nyamukuru ari uko amashuri yagenewe abafite ubumuga mu Rwanda akiri make.

Ati “Amashuri yabo aracyari make, ariko n'iyo amashuri yaboneka, abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bafite ubushobozi buke bwo kwirwanaho ugereranyije n'abandi bantu bafite ubumuga. Ishuri riramutse ribonetse ari rimwe mu Karere, rikaba riri mu Murenge umwe, we akaba atuye mu wundi Murenge, ntabwo yabasha kwigeza kuri rya shuri ngo anicyure.”

Kuri ibi bibazo hiyongeraho n'ihezwa bagikorerwa n'imiryango babamo. Urugero rutangwa na Mukeshimana Jean Marie Vianney ukorera umuryango w'ubumwe nyarwanda bw'abatabona, aho agira ati “Dufite ikibazo cy'imyumvire y'imiryango nyarwanda aho usanga abafite umwana utabona bamureka ntajye ku ishuri kuko baba bavuga ko bagiye kumutaho amafaranga y'ubusa, ugasanga bigishije bene nyina, we ntajyeyo.”

Icyakora n'ubwo hakiri byinshi byo gukora mu kunoza uburezi bw'abafite ubumuga, Leta igaragaza ubushake bwo kwita ku bafite ubu bumuga bunyuranye, kuko usanga mu burezi hashyirwaho gahunda z'imyigire na bo bibonamo zizwi ku izina ry'uburezi budaheza (inclusive education), aho usanga abarimu bahugurwa ku buryo bwo kwita ku myigire y'abafite ubumuga, kuri ubu ndetse mu Rwanda hakaba haboneka abarangije za kaminuza bafite ubumuga.

Usibye mu mashuri, no mu nyubako zitandukanye usanga Leta isaba abazubaka gushyiraho uburyo bworohereza abafite ubumuga mu gihe bakeneye serivisi runaka muri izo nyubako. Mu rwego rwo gukomeza kwita ku bibazo byabo kandi, abafite ubumuga ni kimwe mu byiciro byihariye bihagarariwe mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/haracyari-imbogamizi-mu-myigire-y-abafite-ubumuga-nudor
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)