Hari ababuze imodoka bituma Noheli itabasanga mu miryango yabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Muri gare ya Muhanga hari ababuze imodoka bituma batarara mu ngo iwabo ngo bizihizanye Noheli n
Muri gare ya Muhanga hari ababuze imodoka bituma batarara mu ngo iwabo ngo bizihizanye Noheli n'ababo

Hari mu ma saa moya n'igice z'umugoroba, aho abo bantu berekezaga mu bice bitandukanye bari babuze icyo gukora, mu gihe bateganyaga kubona uko bataha bakizihiriza Noheli mu miryango yobo, gusa ntibyabakundiye nk'uko Uwicyeza wajyaga mu Majyepfo abivuga.

Agira ati “Nari mvuye mu Karere ka Rutsiro nerekeza mu rugo i Mugombwa (muri Gisagara), nageze hano muri gare mu ma saa sita nsanga amatike yashize kandi nta kindi nari gukora. Ni ikibazo gikomeye kuko ndi kumwe n'abana, gusa batubabariye batureka tukarara hano muri gare. Ubwo urumva ko ibya Noheli bibaye ibindi kuko idusanze mu gasozi, turazinduka tugenda mu gitondo”.

Munezero Jean Marie Vianney na we ati “Jyewe nari ngiye mu rugo mu Murenge wa Nyabinoni muri Muhanga, ariko kugerayo bisaba umuntu kunyura mu Ngororero kubera ikibazo cy'imihanda. Nageze hano rero saa sita nsanga amatike y'imodoka zijyayo yarangiye kubera abantu benshi, nshakisha ahandi ndaheba kugeza iyi saha none abasekirite barimo kutwirukana. Ibya Noheli ubwo birandangiranye”.

Uwitwa Niyitegeka Jeannine wari ufite abana batatu, yari avuye mu Karere ka Kamonyi yerekeza i Huye, ariko biramunanira.

Ati “Nari mvuye ku Mugina muri Kamonyi njya mu rugo i Huye, nagize ikibazo cy'imodoka kuko nageze hano muri gare saa cyenda mbura amatike. Sinzi n'aho ndara kuko amafaranga yanshiranye, kuva ku mugina nishyuye 1.500 najyaga nishyura 600. Ni ikibazo gikomeye kuko nari ngiye kwizihiza Noheli none biranyobeye, wenda nzagerayo ejo ndebe uko nagira akantu nshakira abana mu kwizihiza umunsi mukuru”.

Icyakora umuyobozi wa gare ya Muhanga, Hatangimana Samuel, ntiyemeranya n'abavuga ko imodoka zabuze, ahubwo ahamya ko bageze muri gare batinze kandi ingendo zihagaragara hakiri kare hubahirizwa amasaha yashyizweho yo kuba abantu bageze mu ngo.

Ati “Hano muri gare twiriranywe abagenzi benshi ariko ntabwo imodoka zabuze nk'uko abo bantu babivuga, ahubwo bo bageze muri gare batinze basanga sosiyete zitwara abagenzi zahagaritse gutanga amatike hubahirizwa amabwiriza kugira ngo saa mbiri zitadufata. Turavugana n'ubuyobozi bw'Akarere na Polisi turebe uko bacumbikirwa bazagende ejo”.

Inzego zitandukanye z'ubuyobozi zikangurira abantu kubahiriza amasaha yo kuba bagenze mu ngo, ni ukuvuga saa mbili z'ijoro uretse mu Karere ka Musanze ho ari saa moya, abantu bagakangurirwa gutinya Covid-19 aho gutinya Polisi ishobora kubahanira ko bateshutse ku mabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hari-ababuze-imodoka-bituma-noheli-itabasanga-mu-miryango-yabo
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)