Hari abatekereza ko ababyarana n'abangavu bakwiye gutegekwa kubafasha kurera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Hari abatekereza ko ababyarana n
Hari abatekereza ko ababyarana n'abangavu bakwiye gutegekwa kubafasha kurera

Abavuga ibi babishingira ku kuba kugeza ubu hariho itegeko rivuga ko usambanyije umwana abihanirwa mu buryo bukomeye, nyamara aho kugabanuka bikiyongera.

Ahanini ngo biterwa no kuba abasambanyije abana babasaba kubabikira ibanga babemereye kuzabafasha kurera, hanyuma ibyo babemereye ntibazabikore.

Uretse ko hari n'abakobwa bareba bakabona ababateye inda ari urungano rwabo rudafite imitungo, bagahitamo kubyihorera.

Paul Niyonkuru wo mu Murenge wa Nyagisozi, afite imyaka 19. Ari mu batekereza ko ababyarana n'abangavu cyangwa imiryango yabo igiye itegekwa kugira uruhare mu kurera abana bavutse byagira akamaro.

Ati “Kenshi abahungu bakunda kwitarutsa, ariko amategeko arahari. Uzi uwaguteye inda kandi ubifitiye gihamya, wamugaragaza, byaba ngombwa mukiyambaza inkiko, agategekwa ibyo agomba gutanga ku mwana. Umwana afite uburenganzira bwo kuzavuzwa, bwo kuziga, n'ubundi”.

Yungamo ati “Igihe umwana yabyaye akiri mutoya, ababyeyi b'umukobwa n'ab'umuhungu babyaye bakwiye kuganira, bakumvikana ku ko umwana wavutse akwiye kurerwa”.

Niyonkuru yunganirwa na Divine Irakoze w'i Muganza ufite imyaka 17. Avuga ko abahungu bategetswe kugira uruhare mu kurera abana babyaye, byagabanya iterwa inda ry'abangavu.

Ati “Umuhungu yajya areba umukobwa akumva aramutinye kuko ashobora kwicara akabona atazabasha kurera umwana igihe amubyaye, agatekereza ati nintera uriya mukobwa inda, nzafungwa, mbure n'indezo y'umwana”.

Donatille Mukaseti w'i Rusenge, afite abana bangana na Niyonkuru ndetse na Irakoze. We avuga ko ubusanzwe abahungu baterwa isoni no kumva bivugwa ko bateye inda, ku buryo atekereza ko banasabwe kugira uruhare mu kurera abo babyaye hari icyo bagabanya mu gutera inda.

Ati “Habayeho uburyo bwo kugira ngo bafashe wa muryango yateyemo inda, byagira akamaro kuko n'ababyeyi bagira uruhare mu gukangara abahungu babo. Ubundi aba avuga ngo ni ikirumbo cya runaka, akumva ko ubusembwa bufite umukobwa gusa”.

Annet Mwizerwa, ushinzwe guteza imbere ubuzima bw'ingimbi n'abangavu mu mu kigo giharanira ubuzima n'uburenganzira (HDI), na we avuga ko umwana wavutse afite uburenganzira bwo kurerwa n'uruhande rwa nyina ndetse n'urwa se.

Agira ati “Umwana wabyawe afite uburenganzira bwo kurerwa n'uruhande rw'umukobwa watewe inda ndetse n'urw'umuhungu wateye inda. Ubu si ko bimeze, ariko turi mu bukangurambaga bwo kugaragaza ko umwana wavutse afite uburenganzira bwo kurerwa n'impande zombi”.

Mwizerwa kandi avuga ko mu bindi abona byarinda abangavu kubyara inda batateganyije, ari uko ababyeyi bajya babaganiriza, bakamenya igihe bashobora gutwita ndetse n'ibishuko bashobora kugwamo, hanyuma bagafata ingamba zo kwirinda.

Ibi abivugira ko ngo mu bana babyaye bagiye baganira hari abababwira ko batigeze bamenya ko bashobora gutwara inda.

Ikindi abakobwa ngo bakwiye kumenya, ni uko iyo basambayijwe bikabaviramo gutwita, amategeko abemerera uburenganzira bwo gukuramo iyo nda, kabone n'ubwo ababyeyi babo baba batabyemera.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hari-abatekereza-ko-ababyarana-n-abangavu-bakwiye-gutegekwa-kubafasha-kurera
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)