Gusa ikibazo abo baturage bafite ni icyo kudasobanukirwa itandukaniro ry'ibipimo bya COVID-19 byifashishwa kugira ngo hamenyekane uyirwaye cyangwa utayirwaye, aho bakomeje kwirara bizera ko ari bazima nyuma y'uko bapimwe hifashishijwe akuma gasuzuma umuriro kitwa Thermoflash, bo bakumva ko gahagije mu kumenya ko ari bazima cyangwa barwaye COVID-19.
Abo Kigali Today yasanze mu mudugudu wa Kabaya mu isoko ry'ibirayi ryo mu isantere ya Nyarwondo, bavuga ko nta burwayi bwa COVID-19 bubarangwaho nyuma y'uko bakomeje gupimwa hifashishijwe ako kuma gasuzuma umuriro.
Umukecuru umwe ati “Turabyumva ko iyo ndwara ikomeje kwica abantu, gusa twe ntabwo turayirwara. None se ko itaratugeraho njye nkaba ntayo mfite, uyu akaba ntayo afite n'uriya akaba ntayo afite urumva twamenya ko tuyirwaye? Tunyura ahantu bakadutunga ka kuma mu musaya bakatubwira ko turi bazima, tukagenda twishimye”.
Undi ati “Nta munsi batadupima, badutunga ka kuma bakatubwira ngo dutambuke nta kibazo, none se urumva tudapimwa? Turi bazima rwose turiyizeye na bo barabitubwira ngo tugende turi bazima igisigaye ni ukwirinda twambara neza udupfukamunwa, duhana intera kandi dukaraba intoki”.
Undi muri bo ati “Badutunga kariya kantu batubwira ko nta kibazo, tukiruhutsa tuti Corona turayisimbutse, hari uwo bayisanzemo baramubwira bati icara hariya, njye barandeka ndagenda ndiruhutsa, ubu ndi muryerye rwose, kandi ntiduhwema kuyirinda urabona ko twese twambaye neza udupfukamunwa, twahanye intera kandi twanakarabye intoki, gutaha nta kurenza saa moya”.
Nubwo abo baturage bafata ko kuba bapimishwa akuma gasuzuma umuriro bihagije kubona ko batarwaye COVID-19, impuguke mu by'ubuvuzi ziremeza ko kariya kuma kadahagije ngo umuntu abe yakwizera ko ari muzima, ngo kifashishwa mu rwego rwo gusuzuma kimwe mu bimenyetso bya COVID-19, mu rwego rwo kurinda ko uwaramuka arwaye yakwanduza abantu mbere y'uko bapimwa.
Mu kumara impungenge abaturage, Kigali Today yegereye Dr Muhire Philbert, umwe mu mpuguke mu bijyanye n'ubuvuzi, akaba n'umuyobozi w'ibitaro bikuru bya Ruhengeri atanga ibisobanuro birambuye muri aya magambo.
Yagize ati “Gupima COVID-19 no kubona uyirwaye birakorwa mu buryo bubiri, hari uburyo bukoreshwa mu minota 15 umuntu akaba abonye igisubizo hifashishijwe Laboratoire, hakaba n'ikindi gipimo gifata amasaha 24. Ni igipimo nacyo dufata mu muhogo tugapima nacyo muri Laboratoire, hari naho nacyo gifatwa mu izuru kimwe n'icyo gitanga igisubizo mu minota 15, ibyo bipimo bibiri rero nibyo byerekana ko umuntu afite COVID-19 cyangwa atayifite”.
Arongera ati “Kiriya gipimo bita Thermoflash kijyanye no gupima umuriro ni icyo gupima umuriro nyine, gikoresha thermometer, ni ugupima ikimenyetso muri bimwe bikunze kugaragara ku murwayi wa COVID-19. Ni ikimenyetso kidakunda kubura ku murwayi, niyo mpamvu gishyirwamo imbaraga ariko ntabwo aricyo kigaragaza ko umuntu afite COVID-19, buriya gupima umuriro nibyo kugira ngo uwo twakeka tumushyire ahihariye mu gihe ategerejwe gupimwa kugira ngo atanduza abandi, ariko ntaho bihuriye n'uko umuntu uhita uyimubonamo ako kanya”.
Uwo muganga arabwira abaturage ko kwisuzumusha umuriro ari ngomba ndetse abakangurira kugana aho bapimira umuriro nk'uburyo bwo kumenya uko bahagaze kugira ngo bafashwe, hirindwa ko hari uwanduza abantu.
Kuba abo baturage batazi gutandukanya ibyo bipimo ni kimwe mubyagarutsweho na Uwanyirigira Marie Chantal Umuyobozi w'akarere ka Burera, aho avuga ko kuba abaturage batabisobanukiwe ibyo biri mu nshingano z'ubuyobozi, aho bakomeza ubukangurambaga mu kubaha ibisobanuro no kubakangurira gukomeza kwirinda.
Yagize ati “Nibyo koko hari abashobora kuba batabisonanukiwe ariko birumbikana abaturage bacu nicyo tubereyeho, ni ugukomeza kubigisha tubasobanuriura ndetse nubwo yaba yapimwe COVID-19 nyiri izina ashobora kongera kuyandura yamaze kwipimisha, kuba yipimishije ntibikuraho ubwirinzi niyo mpamvu tubakangurira kwirinda bakaraba intoki, bahana intera kandi bambara neza udupfukamunwa kandi birinda ingendo zitari ngomba aho ubona hari abahagaze ku muhanda ntacyo bahakora, turabasaba gukaza ingamba mu bwirinzi kuko iki cyorezo kiratwugarije.
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hari-abatekereza-ko-akuma-gapima-umuriro-kagaragaza-ko-batarwaye-covid-19