Ni igitaramo giteganijwe kizaba hifashishijwe ikoranabuhanga kigamije gutuma abantu bongera kuzirikana ko Yesu yatuvukiye bityo bakarushaho kwizihiza umunsi wibukwaho ivuka rye nk'imwe mu minsi ikomeye y'umukristu.
Mu kiganiro na Gisele Precious yavuze ko iki gitaramo kizabera kuri televiziyo mu rwego rwo kwirinda COVID19 ndetse ngo giteganijwe kuba mu buryo bwa Live.
Iki gitaramo mbere cyari cyatangajwe ko kizaba tariki ya 25 Ukuboza 2020 ariko kubera impamvu zitandukanye itariki yaje kwimurwa ishyirwa ku wa gatandatu tariki ya 26 Ukuboza 2020 nkuko nanone Gisele yabibwiye umunyamakuru wacu.
Muri iki gitaramo kandi Gisele azafatanya na Band igizwe n'abagore gusa imwe rukumbi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ikaba yaranubatse amateka akomeye ubwo yagaragaraga bwa mbere muri Rabagirana Festival 2019 ndetse igakora ibitarakozwe n'indi band nkayo mu mateka y'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Iki gitaramo kizaririmbamo abagore gusa
Iki gitaramo kiziharirwa n'abagore gusa ngo kuko n'abahanzi bandi bataratangazwa bazaririmbamo ari bamwe mu bahanzi bakomeye muri iki gihugu kandi b'itsinagore gusa.
Uyu muhanzikazi avuga ko igihe kigeze ngo abagore bakorere Imana mu buryo bwose bwo kuyikorera kandi bagaragaze impano zindi nyinshi bafite harimo n'izo gucuranga ibicurangisho basaza babo bacuranga.
Gisele Precious ni umuhanzikazi ukiri muto kandi w'impano ikomeye ndetse wanatunguranye cyane,akaba akomeje kuzamuka neza mu murimo wo kuririmbira Imana dore ko amaze imyaka itatuatanguye kuririmba ariko benshi bakaba bamaze kumumenya kubera Impano itangaje afite.