Huye: Abahinzi b'imboga bashengurwa no kuzirira kuzimara kubera kubura aho bazihunika - IGIHE.com #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo bahinzi bavuga ko nyuma yo kwigishwa guhinga imboga, umusaruro wabaye mwinshi ku buryo babona izo kurya n'izo kugurisha, gusa ngo hari nyinshi zipfa ubusa kubera kutagira aho kuzihunika habugenewe.

Hategekimana Sylvestre ukorera muri Koperative KOAGMPA ihinga mu gishanga cya Mpaza giherereye mu Murenge wa Mukura yavuze ko bahinga amashu, karoti na dodo, kandi babyeza ku bwinshi ku buryo bakeneye aho kubihunika.

Ati 'Imboga turazeza ku bwinshi, cyane cyane amashu ku buryo tugera aho tukagurisha kuri make. Iyo zereye rimwe ari nyinshi tuzigurisha make kugira ngo zidapfa kuko iyo zimaze iminsi zirapfa. Niyo haboneka inzu y'ubuhunikiro ku buryo umuntu ashobora kuzibika igihe kirekire kirenze nk'ibyumweru bibiri.'

Abahinzi baganiriye na IGIHE bavuze ko bababazwa n'uko iyo imboga zeze zipfa ubusa mu gihe gito hashira ukwezi kumwe ugasanga abantu barabuze izo kurya. Basanga haramutse hubatswe inzu yo kuzihunikamo byakemura icyo kibazo.

Imibare itangwa n'ubuyobozi bw'Akarere ka Huye yerekana buri mwaka abahinzi baho beza imboga zisaga toni 8,550 ku buso bwa hegitari 474.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko icyifuzo cy'abo bahinzi gifite ishingiro yizeza ko ku bufatanye n'inzego zibishinzwe bagiye kureba uko babubakira ubuhunikiro.

Ati 'Iki gikorwa remezo kirakenewe cyo kuba bagira ahantu bahunika imboga ku buryo zitakwangirika kandi bakazigurisha neza. Ni ikibazo tuzakomeza kuganiraho n'inzego zibishinzwe, by'umwihariko Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi tukareba uko iki gikorwa remezo cyazaboneka mu Karere.'

Yavuze ko ubwo abaturage bari muri gahunda ya Guma mu Rugo kubera icyorezo cya COVID-19 ari bwo ikibazo cyo kubura isoko ry'imboga cyagaragaye cyane kuko amasoko manini zagurishirizwagaho atakoraga.

Sebutege na we yemeza ko kuba abahinzi badafite aho bahunika imboga biri mu bituma iyo zeze bazigurisha basa nk'abazitangira ubusa bikabashyira mu gihombo.

Beza amashu ku bwinshi ariko bakabura aho bayahunika
Inyanya nazo zisigaye zera ari nyinshi ariko zigapfa ubusa

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-abahinzi-b-imboga-bashengurwa-no-kuzirira-kuzimara-kubera-kubura-aho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)