Ikiguzi cy'inkingo za covid-19 n'igihe zizatangira guhabwa abanyarwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

U Rwanda ni kimwe mu bihugu ku Isi bihanze amaso urukingo rwa COVID-19 nk'urushobora gutuma ruca ukubiri n'iki cyorezo cyahitanye ubuzima bw'abaturage, kigakenesha igihugu mu ngeri zitandukanye.

 

Minisitiri Dr Ngamije Daniel yatangaje ko u Rwanda rwubahirije itariki ya 07 Ukuboza 2020 yari yatanzwe nk'igihe ntarengwa ibihugu byose bigomba kuba byatanze ubusabe bw'inkingo za COVID-19, aho ari kimwe mu byemerewe kuzahabwa inkingo 20% by'abaturage bose b'igihugu mu cyiciro cya mbere.

Izi nkingo zizatangwa n'ihuririo rigamije kwihutisha kugeza urukingo rwa Covid-19 ku bihugu, Covax, ari naryo rizazigura ku ikubitiro rikazisaranganya hirya no hino ku bihugu.

Mu bazahabwa urukingo mu cyiciro cya mbere harimo abakozi bo kwa muganga, abafite indwara zitadakira nk'umuvuduko w'amaraso, diabète, asthma n'izindi zo mu buhumekero, abakuze bafite hejuru y'imyaka 65, abakora mu nzego zituma bashobora kugira ibyago byo kwandura nko kuri gasutamo n'abandi bahura n'abantu benshi.

Ubusabe bw'inkingo zibagenewe bwaratanzwe, ubu igihugu cyatangiye imyiteguro yo kureba aho abo bantu baherereye ku buryo binabaye ngombwa hashobora gukorwa urutonde rwabo igihe cyazagera bakaba barateguwe ku buryo bahabwa urukingo.

Mu kiganiro na IGIHE, Dr Ngamije yatangaje ko muri icyo cyiciro, inkingo zizatangwa ari izishobora guhabwa abaturage 20% muri miliyoni 12,7 batuye u Rwanda.

Ati 'Nizo dufiteho uburenganzira ubu. 20% gusa ya miliyoni 12,7 by'abaturage ni zo tugomba kubona ariko n'uburyo bwo gushaka amafaranga bukaba burimo kugira ngo tuzabashe kuva kuri 20% tujya kuri 60% nibura.'

Nta gihe ntakuka kiremezwa cy'igihe urwo rukingo ruzaba rwamaze kugerera mu gihugu, kuko magingo aya rutaremezwa ndetse n'inganda zitaratangira kuzikora ku bwinshi ku buryo zakwirakwizwa hose.

Ati 'Urukingo rubonetse kuko inganda nazo zigomba gutangira kurukora kandi zihereza ibihugu byose ku Isi, ni ukuvuga ngo nibura abo 20% inkingo twazibona mu mpera z'ukwezi kwa gatatu umwaka utaha hanyuma abandi bakazagenda bakurikira uko inganda zigenda zongera ubushobozi bwazo bwo gukora inkingo. Ntabwo nakubwira itariki ngo abo bandi 40% biyongera ngo ni iki gihe ariko ibyo aribyo byose ni mbere y'uko uriya mwaka wa 2021 urangira.'

Dose imwe y'urukingo igura angahe?

Buri rukingo mu ziri kugeragezwa zashyiriweho igiciro ku buryo bizwi ngo nk'umuntu umuntu atewe inshuro imwe (dose) igura aya mafaranga, hanyuma yaterwa ebyiri, ikiguzi kingana gutya na gutya.

Nk'urukingo rwa AstraZeneca, nirwo ruhendutse muri zose. Dose imwe igura amdolari ane, ni hafi 4000 Frw. Bisobanuye ko u Rwanda rushatse gukingira abaturage bose b'igihugu bagahabwa dose ebyiri nk'uko biteganywa, wasanga rwakwishyura asaga miliyari 100 Frw.

Urukingo rwakozwe n'Abanyamerika rwa Moderna rwo rugura amadolari 33 ya Amerika, ni ukuvuga asaga ibihumbi 32 Frw, urwakozwe na Pfizer na BionTech rwo rugura amadolari 20, ni hafi ibihumbi 20 Frw.

Sputnik V rwakozwe n'ikigo Gamaleya cy'Abarusiya rwo rugura amadolari icumi, ni hafi ibihumbi 10 Frw.

Ikiguzi kizaterwa n'ubwoko bw'urukingo

Inkingo igihugu kizabona mu cyiciro cya mbere zizaba ari iz'ubuntu, ntabwo kizazishyura ahubwo icyiciro cya kabiri ari nacyo gifite intego y'uko nibura 60% by'abatuye igihugu baba bakingiwe cyo kugira ngo igihugu kizibone bizasaba kwishakamo ubushobozi kikazigura.

Minisitiri Dr Ngamije yakomeje avuga ko ubu hataramenyekana neza amafaranga azatangwa n'igihugu muri ibi bikorwa byo gushaka urukingo no gukingira abaturage, kuko kizagenwa hashingiwe ku gaciro k'urukingo igihugu cyabonye.

Ati 'Hari inkingo utera dose ebyiri, hari izo utera imwe, kandi buri imwe ifite igiciro. Ubu rero kuko tutaramenya urukingo tuzatera, ni ikigereranyo navuga kinini cyane kuko ni hafi miliyoni 15 z'amadolari kuzakingira abo bantu bose 60% by'abaturage ariko bishobora guhinduka, kugabanuka cyangwa bikiyongera bitewe n'urukingo ruzahabwa.'

'Niba tuzahabwa urukingo utera urushinge rumwe cyangwa niba tuzahabwa urukingo utera inshuro ebyiri kugira ngo umuntu abe akingiye. Ni umubare umuntu yakwita uw'agateganyo.'

Nyinshi mu nkingo ziri mu cyiciro cya nyuma cy'igerageza zitangwa inshuro ebyiri kugira ngo abantu babe bizeye ko bakingiwe koko.

Ni uruhe rukingo u Rwanda rushobora gukoresha?

Nk'inkingo enye ziri mu cyiciro cya nyuma cy'igerageza, zose zifite amabwiriza yihariye ajyanye n'uburyo zibikwamo n'uko zitwarwamo. Urugero nk'urwa AstraZeneca rwakozwe na Kaminuza ya Oxyford mu Bwongereza, ni rwo rwonyine urebye rufite amabwiriza ashobora korohera abantu mu buryo bwo kurutwara no kurubika.

Rwo rushobora kubikwa mu bubiko busanzwe ahantu hari ubukonje ushobora no kubona muri firigo zikoreshwa mu buzima bwa buri munsi. Ariko nk'urwa Moderna rw'Abanyamerika rwo amabwiriza ni uko rubikwa ahantu hari ubukonje bwa dogere Celsius -20 rukaba rwahamara amezi atandatu.

Urwa Pfizer na BionTech rwo rwanatangiye gutangwa mu Bwongereza, amabwiriza ni uko rubikwa ahantu hari ubukonje bwa degere Celsius -70 mu gihe urwakozwe n'Abarusiya ruzwi nka Sputnik V narwo rushobora kubikwa kimwe n'urwa AstraZeneca mu bukonje busanzwe bwa firigo.

Nubwo urukingo rwa Pfizer na BionTech rwatangiye gukoreshwa, abahanga mu by'ubuzima bagaragaza ko nk'ibihugu bikennye cyangwa ibyo muri Afurika byinshi bishobora kuzahitamo gukoresha urwa AstraZeneca kuko rwo nta mabwiriza menshi rusaba mu kurubika bitandukanye n'izindi zifite umwihariko ukomeye mu bukonje n'ibindi.

Dr Ngamije yaciye amarenga ko u Rwanda rushobora kuzakoresha urukingo rwakozwe na Kaminuza ya Oxford rwa AstraZeneca kuko uburyo bwo kurwitaho butagoye, ari kimwe n'izindi nkingo zikoreshwa mu gihugu.

Ati 'Ruriya rwa AstraZeneca ni urukingo rutatuvuna cyane mu buryo bwo kubika inkingo.'

Ihuriro rikurikirana uburyo inkingo zigera kuri bose (People's Vaccine Alliance) riherutse gutangaza ko ibihugu bikize byamaze kwitegura guhunika inkingo za Covid-19, bityo ko ibihugu bikennye bizagorwa no kubona inkingo ku buryo nk'ibihugu 70 bikennye, bizashobora gukingira 10% gusa y'abaturage babyo bose.

Mu gihe urukingo ruzaba rumaze kuboneka, irindi hurizo riri mu buryo ruzagezwa ku bihugu kuko kurutwara bisaba amabwiriza akomeye. Mu ntangiriro za Nzeri uyu mwaka, Ishyirahamwe Mpuzamahanga rw'Ubwikorezi mu Ndege (IATA) ryatangaje ko bizasaba indege 8000 zo mu bwoko bwa Boeing 747 mu gukwirakwiza urukingo rwa COVID-19 ku Isi, ndetse ko aribwo butumwa bukomeye buzakorwa n'ibigo by'indege nko muri iki kinyejana.

Icyo gihe IATA yagaragazaga ko kugeza muri Afurika urukingo rwa Covid-19 rubaye rubonetse 'bitashoboka' kubera ko nta bushobozi buhari bwo gutwara imizigo, ingano y'akarere ka Afurika n'urusobe rw'ibibazo byo kwambuka imipaka.

IATA isobanura ko ubu bwikorezi buzasaba 'gukorwa neza bijya gusa nk'igikorwa cya gisirikare', ndetse bisabe ko habaho ahantu hahehereye hazabikwa izo nkingo.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yabwiye IGIHE ko ubu bari kureba niba bishoboka ko urukingo rwazatwarwa n'iyi sosiyete mu gihe ruzaba rubonetse.

Ati 'Turacyakoresha indege zacu zisanzwe mu gutwara imizigo, ndetse n'i Burayi dutwara imizigo mu ndege zisanzwe zitwara abagenzi. Rero igihe cyo gutwara inkingo nikigera, nabyo turi kubirebaho niba tuzashobora gutwara inkingo, uko twabikora dukoresheje indege dusanganywe.'

'Turacyari kubirebaho, nta kintu kiremezwa ariko ni ibintu bishobora gushoboka kuko urukingo rufite uburyo rutwarwamo mu bijyanye no kugenzura ubushyuhe ariko ntabwo ubu naguha amakuru ahamye. Turi kubyiga bijyanye n'ibisabwa mu gutwara inkingo zitandukanye.'

Usibye RwandAir, indi sosiyete yo mu Karere yatangiye kureba uburyo bwo gutwara urukingo rwa COVID-19 mu gihe ruzaba rubonetse ni Kenya Airways.

Kugeza ubu , mu Rwanda abantu 6349 bamaze kwandura COVID-19 mu gihe 53 bo bapfuye bahitanywe n'iki cyorezo kuva ku wa 14 Werurwe ubwo cyagaragaraga mu gihugu bwa mbere.

 

SOURCE:igihe.com

The post Ikiguzi cy'inkingo za covid-19 n'igihe zizatangira guhabwa abanyarwanda appeared first on Kigalinews24.



Source : https://kigalinews24.com/2020/12/11/ikiguzi-cyinkingo-za-covid-19-nigihe-zizatangira-guhabwa-abanyarwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)