Impamvu Miss Nishimwe Naomie atahembwe miliyoni 9.6 Frw nk'uwabaye Miss Rwanda2020 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo yari amaze kwegukana ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda wa 2020, Miss Nishimwe yahise atangaza ko ibikorwa bye bitazaba biri mu biganza bya Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda nk'uko byari bisanzwe bigenda ku bamubanjirije.

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyagarutse ku myiteguro y'iri rushanwa kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020, Miss Nimwiza Meghan Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda, yavuze ko kuba Miss Nishimwe Naomie atarishimiye gukorana nabo ari 'amahitamo meza' kuri we kandi ko nta kibazo babigizeho.

Yavuze ko nta tegeko ririho rihana Nyampinga utakoranye na Rwanda Inspiration Back Up, kandi ko nta gikuba cyacitse abantu bakwiye kubyumva.

Miss Nishimwe Naomie yagombaga guhembwa ibihumbi 800 buri kwezi n'ikigo Africa Improved Food, bivuze ko ku mwaka yari kwakira kuri konti ye miliyoni icyenda n'ibihumbi Magana atandatu [9,600,000 Frw].

Miss Nimwiza yavuze ko ibihembo birimo imodoka, kujya muri salon n'ibindi Nishimwe Naomie yabibonye ariko ko ibijyane n'umushahara atari kubibona bitewe n'uko atakoranye n'ikigo cyari kumuhemba.

Ati 'Ibihembo birimo imodoka, kujya muri Salon n'ibindi yarabihawe ariko niba atakoranye na kampani yagombaga gukorana nayo agakorera indi kampani twizeye neza ko iyo kompanyi imuhemba, kuko ntabwo yaba acyiyikorera.'

'Ariko ntabwo Africa Improved Food [AIF] izamuhemba umushahara. Ntabwo ushobora guhemba umukozi utakoze sibyo ?'

Akomeza ati 'Niba yarahisemo gukoana n'ahandi, ahandi baramuhemba. Dufite icyizere ko bamuhemba. Yahisemo gufata inzira ye, kandi turamushyigikira bitari ubu gusa. No mu rugendo rwe arimo."

Uwari uhagarariye kompanyi AIF mu kiganiro n'itangazamakuru, nawe yavuze ko batari guhemba Miss Nishimwe Naomie mu gihe atigeze akorana nabo mu gihe cy'umwaka umwe agiye kumarana ikamba

Muri uyu mwaka umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021, ibisonga bye n'abandi bazegukana amakamba bazasinya amasezerano yo kuba umukozi w'iki kigo.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Impamvu-Miss-Nishimwe-Naomie-atahembwe-Miliyoni-9-6-Frw-nk-uwabaye-Miss-Rwanda2020

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)