Indembe za Coronavirus zikomeje kwiyongera ! Babiri nibo bahitanwa nayo ku munsi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo rya Minisiteri y'Ubuzima ryo ku wa 11 Ukuboza 2020, rigaragaza ko umuntu wa 54 yahitanywe na covid-19 mu Rwanda imibare y'abanduye mu mahaya 24 ni abantu bagera kuri 79. Uwapfuye ni umugabo w'imyaka 71 w'i Kigali.

Itangazo rya Minisiteri y'Ubuzima rivuga ko abantu 79 banduye icyorezo cya coronavirus mu masaha 24, barimo ab'i Kigali (31), Musanze (27), Burera (12), na Rubavu (9). Abantu bashya bakize bagera ni 37.

Minisitiri Dr Mpunga yabwiye Radio Rwanda ko imibare y'ubwandu bushya ihangayikishije igihugu ku rwego ruhambaye, bituma u Rwanda ruba mu bihe bikomeye kurusha ibyo rwigeze kubamo.

Ikindi avuga ni uko umubare w'abarwayi barembye bafashwa mu buryo bwo guhabwa umwuka barenga 10 kandi mbere batarigeze bagera kuri uwo mubare.

Ati 'Imibare iriyongera nibyo hari n'igihe twagize abarenze aba, ariko iyo turebye abarwayi barembye bari ku mwuka turi gufasha uyu munsi, ubundi twabaga tugeze muri umwe cyangwa babiri ariko ubu bageze muri cumu na..kandi barakomeza biyongera umunsi ku wundi.}

'Icyo ni ikimenyetso kigaragaza ko indwara iri kurembya abantu benshi kandi birenze uko byari bimeze mbere. Icya kabiri ni uko n'abapfa bari kwiyongera, ubu turi gupfusha abantu babiri ku munsi. Ibi ntabwo twigeze tubigira kuko mbere hapfaga umwe mu cyumweru cyangwa bibiri. Ikindi kandi iri kugenda yica n'abakiri bato.'

Abaturarwanda basabwa kwitwararika ku ngamba ziriho zo kwirinda no gukumira ikwirakwira rya coronavirus zirimo gukaraba intoki kenshi, kwambara neza agapfukamunwa, kwirinda gusuhuzanya no guhana intera hagati y'abantu n'abandi.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Indembe-za-Coronavirus-zikomeje-kwiyongera-Babiri-nibo-bahitanwa-nayo-ku-munsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)