Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA) zatangaje ko ziri gukora ibishoboka byose kugira ngo aya matora abe atekanye, by'umwihariko ko Ingabo z'u Rwanda ziri mu murwa mukuru Bangui ziryamiye imajanja.
MINUSCA yagize yagize iti 'Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro zo mu Rwanda, zirinze ibiro by'itora bya Lycée Boganda mu Murwa Mukuru Bangui, mu gihe Abanya-Centrafrique bari kwitabira amatora rusange y'uyu munsi ku wa 27 Ukuboza 2020.'
U Rwanda ni cyo gihugu gifite ingabo nyinshi muri MINUSCA, ndetse by'umwihariko muri ibi bihe by'amatora aho n'inyeshyamba zari zakajije umurego u Rwanda rwohereje izindi ngabo kujya kunganira izari zisanzweyo no gutuma hatagira icyahungabanya amatora ari kuba uyu munsi.
Perezida Kagame aherutse kuvuga ko uburyo Ingabo za Loni zigira uruhare mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro buza kuba butandukanye n'ubw'iz'ingabo u Rwanda rwohereje muri kiriya gihugu kuko zo zagiyeyo mu buryo butandukanye.
Ati 'Urugero kuri iki kibazo, dufitanye imikoranire na Repubulika ya Centrafrique nkeka ko muzi kuko byakorewe hano no muri Centrafrique ubwayo, twatekereje ko tunyuze muri iyi mikoranire no ku busabe bwa Guverinoma ya Centrafrique, amategeko ngenderwaho araza kuba atandukanye. Kandi azadushoboza kurinda no kongera ubushobozi bwo kurinda ingabo zacu zibasiwe n'iyo mitwe yitwaje intwaro no kurinda abaturage.'
Yongeyeho ati 'Rero ingabo twoherejeyo zagiye mu buryo butandukanye, zigamije kureba ko twarwanya igikorwa icyo ari cyo cyose kigamije guhungabanya amatora ndetse n'umutwe uwo ariwe wose wakwibasira ingabo zacu. Izi ngabo rero zizahangana n'icyo kibazo.'
Perezida Kagame yavuze ko mu gihe iyo mitwe yagerageza guhungabanya umutekano, Ingabo z'u Rwanda zoherejwe 'kugira ngo zihashye ibyo bikorwa".