Ingengo y'imari yo guhemba abarimu yiyongereyeho miliyari 39Frw #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ingengo y
Ingengo y'imari igenewe imishahara y'abarmu yiyongereyeho miliyari 39

Kongera umubare w'abarimu byatewe n'ubwiyongere bw'ibyumba by'amashuri, byubatswe mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri ndetse no korohereza ingendo abana bigaga bava kure bikabavuna, bigatuma batiga neza.

Minisitiri w'Uburezi Dr Valentine Uwamariya, avuga ko hakenewe abarimu benshi nubwo hari abamaze kuboneka, ari yo mpamvu n'ingengo y'imari yiyongereye.

Agira ati “Byari biteganyijwe ko tugomba kubona abarimu bashya bageze mu bihumbi 28, mu minsi ishize hari abagera ku 6,000 bemerewe ndetse hari n'abandi bagiye gusohoka ku rutonde. Abo bose bari barabazwe mu ngengo y'imari y'uyu mwaka yo guhemba abarimu, bivuze ko yiyongereyeho miliyari 39 z'amafaranga y'u Rwanda”.

Ati “Ntabwo twari kongera umubare w'ibyumba by'amashuri ngo tureke kongera umubare w'abarimu ndetse n'ingengo y'imari yo kubahemba”.

Muri rusange ingengo y'imari yagenewe ibikorwa by'uburezi yarazamutse muri uyu mwaka w'ingengo y'imari 2020-2021 kuko ari miliyari 492 z'amafaranga y'u Rwanda, mu gihe iy'umwaka ushize wa 2019-2020 yari miliyari 310.2 z'amafaranga y'u Rwanda, ni ukuvuga ko habayeho inyongera ya 63%.

Minisitiri Uwamariya avuga ko kugeza ubu hakiri icyuho cy'abarimu ibihumbi 18, bakaba barimo kubashakisha mu buryo bwose kugira ngo bazibe icyo cyuho kuko abana bari ku ishuri kandi bakeneye abarimu.

Minisiteri y'Uburezi imaze igihe muri gahunda yo kubaka ibyumba by'amashuri, aho intego ari ukubaka ibigera ku bihumbi 22,505 mu gihugu cyose, bikaba bigamije kugabanya ubucucike no gukemura ikibazo cy'abana bakoraga ingendo ndende bajya kwiga, bikaba byari biteganyijwe ko byagombye kuba byaruzuye muri Nzeri uyu mwaka.

Uwo muhigo ariko ntiwabashije kugerwaho kuko na n'ubu kubaka ibyumba by'amashuri bikomeje hirya no hino mu gihugu, ngo bikaba byarakererejwe no kubura ibikoresho ahanini ibyagombaga kuva hanze, gusa n'ibyo mu Rwanda ngo byageze aho birakendera ndetse n'aho bibonekeye abakozi bakabura, cyane cyane abafundi kuko bari bakenewe henshi.




source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/ingengo-y-imari-yo-guhemba-abarimu-yiyongereyeho-miliyari-39frw
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)