Mu ngobyi ya Edeni Imana yashyizemo ibintu byiza, ariko ishyiraho n'imbago ko uzazirengaho ashobora kugira umuvumo. Imana yaremye ibintu byose ibona ko ari byiza ibiha umugisha iha umuntu ubutware ku bintu byose, ariko igihe yakoraga icyaha yagiye munsi y'imbaraga z'umuvumo ibintu biba bibi urupfu rurinjira. Nubwo bimeze bityo ariko Imana yo yatanze amahirwe ya kabiri, haboneka ingurane( inyungu) ku musaraba.
Umuhanuzi Yeremiya yahanuye ko hari igihe kizagera abana ntibazire ibyaha bya ba se, ahubwo umuntu azazira ibyaha bye. Iryo sezerano ryasohoreye muri Kristo Yesu aho tubohoka tukezwa, tugakora ubushake bw'Imana binyuze mu nyungu z'umusaraba.
Agaruka ku ngurane( inyungu) y'umusaraba mu gukira imivumo y'uruhererkane iva mu bisekuru umuntu akomokamo, mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza' kinyura kuri Agakiza Tv, Pasiteri Habyarimana Desire yavuze ko kuba muri Kristo neza ari byo byonyine bishobora gukiza burundu imivumo y'uruhererekane.
Ikitonderwa, muri Kristo Yesu niho honyine utahura n'umuvumo ariko iyo wibeshye ukava muri Kristo Yesu, ukaza inyuma icyambere kikwakira ni wa muvumo w'iwanyu: Niba iwanyu ari abasambanyi icyambere kizakwakira ni ubusambanyi, Niba ari abibone uzakirwa bwa mbere n'izo mbaraga. Uzahora urwana n'ibiri hafi yawe, ariko kuba muri Kristo Yesu neza niwo muti mwiza wo gukira imivumo.
Ingurane ziva ku musaraba
Kugira amahoro
Hari imiryango ifite amahoro make, ukabona hari umuvumo wo gutandukana, kwangana, impagarara n'ibindi byinshi. Ariko muri Kristo Yesu haba hari amahoro, muri Kristo Yesu tugira ubumwe bw'abana b'Imana bigashoka. Igihe cyose hatari ubumwe haba hari imbaraga z'umwijima.
Gutera imbere
Gutera imbere si mu mubiri gusa, ahubwo no mu mwuka , Imana iduha umugisha no mu buryo bufatika, kuva mu bwiza tujya mu bundi duhabwa umugisha. Ibi ntibikwiye kubarirwa mu mitungo cyangwa amafaranga kuko Pawulo yaravuze ngo ' Kubaha Uwiteka iyo gufatanyije no kugira umutima unyuzwe havamo inyungu nyinshi. Nta mafaranga abaho ahagije ahubwo umutima unyuzwe n'icyo kintu cy'ingenzi.
Gukira ibikomere
Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abefeso 1:3, havuga imigisha ibonerwa muri Kristo Yesu:'Tuba turi abera tudafite umugayo'. Iyo twahinduye igisekuru tukava mu gisekuru kibandwa, giterekera, basambana bakora byabindi byose, tukinjira mu ishyanga ryera Imana yaronse, abantu batoranyijwe, icyo gihe tuba turi abera tutariho umugayo kandi kwera umuntu ari mu isi birashoboka, ugenda uva mu bwiza ujya mu bundi
Twahindutse kuba abana b'Imana
Mu isengesho rya Data wa twese, Yesu yaravuze ngo 'nimusenga mujye muvuga ngo Data wa twese uri mu ijuru izina ryawe ryubahwwe!. Kimwe mu bintu Yesu yaje kumenyesha abantu ni uko Imana ari Data, iba yarakubyaye. Bibiliya iravuga ngo ' Umwuka ahamanya n'umutima ko turi abana b'Imana'. Ese wateye intambwe yo kuvuka, urabizi neza ko uri umwana w'Imana?
Ubuntu bw'Imana butagira akagero
Bibiliya ivuga ko'kuko Imana yakunze abari mu isi cyane byatumye itanga umwana wayo w'ikinege', Yohana 3: 16. Tekereza gukunda abantu babi nkatwe, abantu batarayimenya kugeza ubwo ibatangira umwana wayo w'ikinege!. Aho umuntu akizwa ari umusinzi agahinduka bigashoboka, ibi ni Ubuntu butangaje dukwiye kumenya ko twacunguwe n'amaraso ya Kristo Yesu. Nta mafaranga wabigura, nta turo watura kugira ngo ucungurwe, amaraso ya Yesu ni Ubuntu butangaje.
Twahawe Umwuka Wera
Imana ntiyaduhaye Umwuka Wera ngo adufashe mu mibabaro yacu gusa ahubwo adufasha kwezwa no guhinduka. Abereyeho gutunganya itorero kugira ngo azaryishyire ridafite ikizinga. Kuba umukristo udafite Umwuka Wera ntibishoboka, wazaba umunyedini mwiza ariko ntushobora kuba umukristo mwiza. Ntabwo wahinduka ku ngeso udafite Umwuka Wera ngo bishoboke. Guhinduka ni ikintu kingenzi, ni ikintu cyangombwa kandi guhinduka bizagufasha kuba uwo Imana yifuza.
Reba inyigisho yose: Ingurane y'umusaraba mu gukira imivumo y'uruhererekane iva mu bisekuru ukomokamo
Source: Agakiza Tv
Source : https://agakiza.org/Ingurane-y-umusaraba-mu-gukira-imivumo-y-uruhererekane-iva-mu-bisekuru.html