Mu gihe byavugwaga ko Yanga yo muri Tanzania yongeye kugarukira myugariro w'umunyarwanda ukina ku ruhande rw'ibumuso muri Police FC, Rutanga Eric ngo abe yakwerekeza muri iyi kipe, uyu musore avuga ko ari ibihuha atazi iyo birimo kuva kuko barangizanyije kera.
Kuva mu mpera za 2019 nibwo byavuzwe ko Rutanga Eric ashobora kwerekeza muri Yanga yo muri Tanzania ariko ntibyakunda kuko Rayon Sports yakiniraga itamurekuye.
Iyi nkuru yongeye kuvugwa muri Gicurasi uyu mwaka aho iyi kipe yongeye kwifuza uyu musore ndetse barumvikana ariko ntiyagenda, nyuma yaje kumvikana avuga ko byatewe n'abantu baciye ruhinga nyuma bakajya kumukomanyiriza muri Yanga kugira ngo atajyayo bavuga ko adashoboye.
Uyu musore ukina ku ruhande rw'ibumoso yugarira wasinye imyaka ibiri muri Police FC, ibinyamakuru byo muri Tanzania bivuga ko umutoza wa Yanga, umurundi Kaze Cedric yavuze ko ari umwe mu bakinnyi yifuza ashaka gusinyisha mu isoko rito ryo kugura abakinnyi muri Tanzania rizafungurwa muri uku kwezi.
N'ubwo bimwe mu binyamakuru byo muri Tanzania byavuze ko Rutanga yabyemereye ko Yanga yongeye kumwegera, aganira na ISIMBI, Rutanga Eric yavuze ko ibye na Yanga byarangiye kera ndetse ko atazi iyo biva ngo n'abafana b'iyi kipe baba babimubaza.
Ati'Sha oya baba barambeshyera, ibya Yanga sinjya navugana nabo twarangizanyije cya gihe. Sinzi aho biba byavuye. Ahubwo n'abafana ba Yanga kuri IG baranyandikira sinzi aho babikura. Mfite amasezerano ya Police FC ntabwo byakunda.'
Rutanga Eric yasinyiye Police FC imyaka 2 muri iyi mpeshyi ya 2020, hari nyuma yo gusoza imyaka 3 muri Rayon Sports. Yakuriye mu bato ba APR FC anakinira APR FC nkuru.